spot_img

Kuri uyu wa gatandatu hakinwaga umunsi wa 7 wa shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza Premier League, kuri uyu munsi amakipe yo mu mugi wa Manchester yongeye gutsindirwa icyarimwe yombi yakinnye ku i saa 15:00 nyuma y’imyaka 10.

Manchester United yari yakiriye Crystal Palace kuri Old Trafford umukino warangiye Crystal Palace itsinze igitego 1-0 ni igitego cyatsinzwe na myugariro wa Joachim Andersen wa Crytal Palace ku munota wa 25.

Ku rundi ruhande ikipe ya Manchester City yari yakiriwe na Wolverhampton Wanderers FC kuri Molineux Stadium, uyu mukino nawo warangiye ikipe ya Wolves itsinze ibitego 2-1. Ruben Dias wa Manchester City yitsinze igitego ku munota wa 13 cyaje kwishyurwa Julian Alvarez ku munota wa 58, ku munota wa 66 w’umukino ariko umusore ukomoka muri Koreya Yepfo Hwang Hee-chan yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Wolves ndetse umukino urangira ari ibitego 2-1.

Kuba amakipe yo mu mugi wa Manchester yombi yatsindwaga muri Premier League ku munsi umwe ndetse yakinnye saa 15:00 zo mu Bwongereza ubwo ni 16:00 zo mu Rwanda byaherukaga kuba tariki 28 Nzeri 2013, icyo gihe ikipe ya Manchester City yari yatsinzwe na Burnley ibitego 2-3 naho Manchester United yari yatsinzwe na West Bromwich Albion FC ibitego 2-1.

Mu yindi mikino ya Premier League yakinnwaga kuri uyu munsi yarangiye;

Aston Villa 6-1 Brighton & Hove Albion

Bournemouth 0-4 Arsenal

Everton 1-2 Luton Town

Newcastle united 2-0 Burnley

West Ham United 2-0 Sheffield United

Tottehnam Hotspur 2-1 Liverpool

Imikino ya Premier League irakomeza kuri uyu munsi Nottingham Forest ikina na Brentford saa 15:00 naho ku wa mbere ikipe ya Fulham yakire Chelsea.

Check out other tags:

Most Popular Articles