Kuri uyu wa gatandatu, ahagana i saa 15:00 z’amanywa nibwo habaga umukino kuri Kigali Pélé Stadium wahuzaga ikipe ya APR FC yo mu Rwanda na Gaadiidka FC yo muri Somalia. Wari umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Byari byitezwe ko APR FC yahinduye umuvuno aho isigaye ikinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa ko ishobora kugira icyo ikora igatsinda uyu mukino.
Umutoza wa APR FC umufaransa Christian Froger yabanje mu kibuga umuzamu Ndzila Pavelh, OMBOLENGA Fitina yugarira ku ruhande rw’iburyo, ISHIMWE Christian yugarira ku ruhande rw’ibumoso, kapiteni BUREGEYA Prince na NSHIMIYIMANA Yunus bari mu mutima w’ubwugarizi, NSHIMIRIMANA Ismail Pitchou, Taddeo Lwanga na Sharaf Eldin Shaiboub Al Abdelrahman bari mu kibuga hagati naho KWITONDA Alain Baka, MBAOMA Victor Chukwuemeka na Bemol Apam Assomgwe bashakira ibitego ikipe ya APR FC.
Ku ruhande rwa Gaadiidka FC umutoza wayo yabanje mu kibuga umuzamu Alkadi Arias Adenkule Kokou, ba myugariro bane aribo François Landry Bakari, Ouattara Said Mohamed Kouassi, Paul Aluwatobi Olukanni na Abdiwali abdirahman Mohamed; mu kibuga hagati hakinaga kapiteni Osman Mohamed Ahmed, Sophyane Zakari, Moro Christian Cesario na KAGABA Nicholas naho Mohamed Hussein Farah na Pentecost Ikenidach Obiechina bashakiraga ibitego ikipe ya Gaadiidka FC.
Ni umukino wari witabiriwe ku bwinshi n’ubwo stade itari yaberewe. Umukino ugitangira amakipe yombi yageragezaga gusatira izamu, byanahiriye ikipe ya Gaadiidka maze ku munota wa 25 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na KAGABA Nicholas ku makosa akomeye yarakozwe n’umuzamu wa APR FC ukomoka muri Congo Brazzaville Pavelh Ndzila ndetse igice cya mbere cyarangiye gutyo.
Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje gahunda ari ukwishyura ndetse birayihira kuko ku munota wa 47 ku mupira mwiza yarahawe na OMBORENGA Fitina, rutahizamu ukomoka muri Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka yateretsemo igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC.
Gaadiidka FC benshi batatekerezaga ko yakina nk’uko yakinnye yagerageje kubona igitego cya kabiri ari nako APR FC nayo yageragezaga kureba ko yabona igitego cy’insinzi gusa iminota 90 yarangijwe n’abasifuzi bakomoka muri Benin amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.
Umusaruro w’umukino utashimishije abafana ba APR FC warangiye bose baririmba bagira bati, “Ntamutoza dufite” ubundi kandi bazanye igitambaro gishushanyijeho ifoto ya Adil Mohamed, umutoza wanyuze muri iyi kipe gusa akaza gutandukana nayo nabi, bamushimira ndetse bamubwira ko bamukumbuye.
Ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia yasabye ko n’umukino wo kwishyura wazabera mu Rwanda kubera umutekano muke uri muri icyo gihugu, bivuze ko ntagihindutse umukino wo kwishyura ikipe ya Gaadiidka FC yakira ikipe ya APR FC uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pélé Stadium tariki 24 Kanama 2023.
Gaadiidka FC ifite amahirwe yo gukomeza kurusha APR FC kuko yabashije gutsinda igitego cyo hanze, bivuze ko mu mukino wo kwishyura aya makipe aramutse anganyije 0-0 ikipe ya Gaadiidka FC yahita ikomeza mu kiciro gikurikiyeho kubera igitego yatsindiye hanze. Ibi bivuze ko APR FC isabwa gutsinda mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze. Ikipe izakomeza hagati y’izi ebyiri izahita icakirana na Pyramids FC yo mu Misiri kugira ngo igera mu matsinda ya CAF Champions League.