spot_img

IMIKINO: AMAVUBI Y’ABARI N’ABATEGARUGORI YIBUKIJE ABANYARWANDA UMUBARE W’INTUMWA ZA YEZU

Wari umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abari n’abategarugori kizaba umwaka utaha wa 2024 kikabera muri Maroc, Ikipe y’igihugu ya Ghana y’abari n’abategarugori yongeye kunyangira Amavubi y’abari n’abategarugori ibitego 5-0.

Umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium wari warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 7-0 none mu mukino wo kwishyura wakiniwe i Accra muri Ghana kuri Ohene Djan Sports stadium warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 5-0, u Rwanda rukaba rusezerewe ku giteranyo k’ibitego 12-0.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Ghana ikaba yatsinze ibitego 4 mu gice cya mbere. Ni ibitego byatsinzwe na Alice KUSI watsinze ibitego 3 muri uyu mukino, ni ku munota wa 22, 26, na 37 hanyuma BADU Evelyn aza gutsinda igitego cya kane ku munota wa 42. Igice cya mbere cyaje kurangira ari ibitego 4-0.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwihagazeho gusa biza kurangira ku munota wa 90 ubwo hari harenzeho iminota 3 mu yinyongera NYAMEKYE Stella atsinze igitego cya 5 ku ruhande rwa Ghana ndetse umukino uza kurangira utyo.

Ni ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru yari kumwe n’umutoza wungirije MUKAMUSONERA Theogenie ni nyuma yaho umutoza mukuru NYINAWUMUNTU Marie Grace yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma y’umukino ubanza kuko yatangaje amagambo adahamanye n’amahame ya siporo nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryabitangaje.

MUKAMUSONERA Theogenie akaba yari yabanje mu kibuga UWAMAHORO Diane wari mu izamu, MANIRAGUHA Louise, UZAYISENGA Lydia, UWASE Androscene, NYIRANDAGIJIMANA Diane, kapiteni NIBAGWIRE Sifa Gloria, MUKESHIMANA Dorothe, USANASE Zawadi, NIYONKURU Gorethe, IMANIZABAYO Florence na NIBAGWIRE Libelle. Ni abakinnyi 3 batabanjemo mu mukino ubanza babanjemo mu mukino wo kwishyura.

Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda bitagenze neza, mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, Tanzania n’u Burundi bo babonye itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha. Tanzania yakuyemo Cote d’Ivoire, u Burundi bukuramo Ethiopia kuri penaliti naho Kenya ikuramo Cameroon.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img