Kuri uyu munsi wa 13 Nyakanga 2023 muri Côte d’Ivoire mu murwa mukuru Abidjan hateraniye inama ya 45 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF. Iyi nama yavugiwemo byinshi bitandukanye harimo ubukungu, igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 24 ndetse hanatorewemo amatsinda y’uko amakipe yo muri Afurika azakina ashaka itike yo kujya mu gikombe k’isi cya 2026. Muri iyi nkuru turavuga uko tombora y’amatsinda yagenze.
Ni inama yitabiriwe n’abarimo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA Giovanni Infantino na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF Dr Patrice Motsepe, ni mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rihagarariwe na perezida MUNYANTWALI Alphonse, Visi perezida wambere HABYARIMANA Matiku Marcel n’umunyamategeko KARANGWA Jules.
Tombola yakozwe ku makipe y’ibihugu 54, hakorwa amatsinda 9, buri tsinda ririmo amakipe 6, biteganyijwe ko imikono izatangira mu Gushyingo.
Ikipe ibaye iyambere mu itsinda izaba ibonye itike, mu gihe izabaye iza kabiri mu matsinda 6 bazarebamo 4 zatsinzwe neza (best runner-up/ best looser) zikine imikino ya kamarampaka hagati yazo, hanyuma ibaye iyambere muri zo yongere ikine imikino ya kamarampaka yanyuma gusa noneho ikina n’ikipe zavuye ku yindi migabane.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikaba yisanze mu itsinda rya 4 aho irikumwe na Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe na Lesotho. Ni itsinda ridakanganye cyane gusa nanone uwarenga akavuga ko Amavubi yabona itike y’igikombe k’isi we yahabwa urw’amenyo n’ubwo byose bishoboka.