spot_img

IMIKINO: MENYA UMURINZI (BODYGUARD) WA LIONEL MESSI UMUKURIKIRANA AHO AGIYE HOSE

Ubwo kizigenza Lionel Messi yavaga mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bimwe mu byo yemerewe na ba nyiri iyi kipe ni umutekano.

Benshi mu bakurikirana umunya-argentine Lionel Messi babona umugabo umukurikira aho agiye hose haba ku kibuga, mu modoka, mu rwambariro n’ahandi.

Umurinzi wa Lionel Messi amukurikirana n’iyo ari mu kibuga

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kivuga ko uyu murinzi wa Lionel Messi yitwa Yassine Cheuko, akaba yarahoze mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yarwanye muri Iraq no muri Afghanistan ndetse aka kazi yagahawe na David Benckam.

Yassine Cheuko umurinzi wa Lionel Messi

Yassine Cheuko kandi afite ubunararibonye mu mikino njyarugamba harimo taikondo n’iteramakofi (boxing). Ikinyamakuru La Nacion cyo muri Argentine cyo kivuga ko uyu mugabo ari nawe uyoboye itsinda ry’abantu 50 bashinzwe umutekano wa burimunsi wa kizigenza Lionel Messi n’umuryango we.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img