Ikirunga cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kuruka

75

Ikirunga cya Nyamuragira cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirimo kuruka byoroheje nk’uko Kivu Info ibitangaza.

Amakuru aravuga ko ikirunga cya Nyamuragira kiri kuruka ndetse ibishashi byacyo bikaba biri kugaragarira mu bice bimwe by’umujyi wa Goma.

Amakuru meza ahari ngo ni uko iruka ry’iki kirunga rishobora kuba ridakaze ku buryo ryagira ibyo ryangiza mu Mujyi wa Goma bityo ko abaturage bakwiye gutuza.

Nyamuragira ni ikirunga giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba gifite uburebure bwa metero 3,058, kuva mu myaka y’ikinyejana cya 19, Nyamuragira imaze kuruka inshuro 42 harimo n’inshuro iheruka yo muri 2019.

https://x.com/Kivuinfo24/status/1902475266804609532?t=xXHZdEKgUjxekYyP2Zzxig&s=19