Ikipe y’u Rwanda yatwaye igikombe cya Afrika yakiriwe na Minisitire wa siporo abasezeranya byinshi.

1173

Kuri uyu wa kane 07 Ugushyingo 2024 nibwo habaye igikorwa cyo kwakira ikipe y’igihugu ya HANDBALL yabatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cya Afurika cyabereye muri Ethiopia aho Minisitiri Nyirishema Richard yari kumwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Iyi kipe yashimiwe cyane kuko yatwaye iki gikombe  itsinze imikino yayo yose harimo uwo yatangiye itera mpaga Congo Brazzaville, ikomeza itsinda Guinea, Zimbabwe, yegukana igikombe itsinze n’Ibirwa bya Réunion ku mukino wa nyuma.

Ibi byatumye minisitire wa siporo Nyirishema Richard abizeza byinshi kubera amateka bamaze gukora ku rwego mpuzamahanga aho yagize ati “Tubashimiye ku byiza mwakoze kuko ni ubwa mbere bibaye. Nabashije gukurikira imikino yanyu mbona mwaratsinze mubikwiye. Uyu ni umukino utazwi ariko kuwukundisha abandi bisaba gutsinda.”

Aho yakomeje agira ati  “Turashaka kumenya neza icyo mwifuza, kugira ngo mwitegure neza irushanwa riri imbere, niba mwifuza imikino ya gicuti, mubivuze hakiri kare bizadufasha kwitegura, ariko ntacyo tuzasiga inyuma, ahubwo tuzakora byose mujye guhagararira u Rwanda neza.”

Ibi bikaba bisobanuye byinshi ku ikipe y’u Rwanda kuko byatumye ariyo izahagararira umugabane wa Afurika mu igikombe cy’isi cya abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa hand ball.