Ikipe ya mbere yageze i Kigali yitabiriye ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’isi

870

Ikipe ya Great Britain yabaye ikipe ya mbere yageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye irushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Isi mu bari n’abategarugori, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, riteganyijwe gutangira tariki 18 Kanama 2024 muri BK Arena, i Kigali mu Rwanda.

Great Britain yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kana tariki 15 Kanama 2024.

Iyi kipe ikaba iri mu itsinda rya kane aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Argentine na Lebanon.

Irindi tsinda rizakinira i Kigali mu Rwanda muri BK Arena ni itsinda rya gatatu ririmo Brazil, Hungary, Senegal na Philippines.

Muri aya makipe yose azakinira mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo iri inyuma ku rutonde rw’isi rwashyizwe hanze tariki 11 Gashyantare 2024 nyuma y’imikino yo gushaka itike ya Olempike, Women’s Olympic Qualifying Tournaments.

Kuri urwo rutonde: Brazil ni iya munani, Hungary ni iya 16, Great Britain ni iya 21, Senegal ni iya 25, Argentine ni iya 31, Philippines ni iya 40, Lebanon ni iya 51 naho u Rwanda ni urwa 74.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Hungary nayo igera mu Rwanda kuri uyu wa kane, Philippines na Senegal zikazagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2024 naho Brazil, Argentine na Lebanon zihagere tariki 17 Kanama 2024.

Uretse aya matsinda azakinira mu Rwanda, andi matsinda abiri azakinira muri Mexico.

Great Britain yageze i Kigali mu Rwanda
Great Britain yageze i Kigali n’akamwenyu ku maso