Ikipe ya mbere izahembwa miliyoni: Imyiteguro ya Tournoi Memorial Rutsindura

994

Igihembo nyamukuru mu irushanwa ryo kwibuka RUTSINDURA Alphonse rizaba ku nshuro ya 20 mu Iseminari nto ya Diyoseze ya Butare hagati ya tariki 8-9 Kamena 2024 kizaba kingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro abategura irushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2024 muri Century Park Nyarutarama.

Ikiganiro cyari gitegerejwe gutangira saa 02:00 z’amanywa gusa cyatinzeho hafi iminota 20. Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye iki kiganiro.

Abagombaga gutanga ikiganiro ni Padiri Mukuru wa Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Padiri Jean de Dieu HABANABASHAKA, MBARAGA Alexis waruhagarariye ASEVIF na MUNEZA Patrick waruhagarariye umuterankunga mukuru w’irushanwa, Sanlam.

Padiri Jean de Dieu HABANABASHAKA, MBARAGA Alexis na MUNEZA Patrick

Irushanwa rizabera he?

Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ndetse ni naho imikino ibera. Ariko bitewe n’umubare mwinshi w’amakipe mu byiciro bitandukanye kandi irushanwa riba mu minsi ibiri gusa, nibyo bituma hiyambazwa ibindi bibuga birimo n’i Gisagara no mu bindi bigo byo muri Huye.

Imyiteguro igeze he?

Padiri Jean de Dieu yavuze ko imyitozo igeze kure aho ibibuga bitameze neza byamaze gusanwa ndetse yibutsa ko n’ubwo irushanwa nyamukuru ritegerejwe tariki 8 Kamena 2024, imikino y’amashuri abanza n’amashuri y’ikiciro rusange izatangira gukinwa tariki 2 Kamena 2024.

Ibyiciro n’amakipe azitabira

Padiri Jean de Dieu yavuze ko irushanwa ryari ryiteze kwakira amakipe agera kuri 54 mu byiciro bitandatu bizaba biri muri iri rushanwa.

Yemeje ko amakipe 8 yo mu kiciro cya mbere mu bagabo n’amakipe 8 mu kiciro cy’abari n’abategarugori, amakipe 10 yo mu mashuri yisumbuye, amakipe 11 yo mu kiciro rusange, amakipe 10 yo mu mashuri abanza, n’amakipe 10 y’abakanyujijeho (Veterans) yamaze kwemeza ko azitabira.

Amakipe akomeye mu mukino wa volleyball mu Rwanda arimo amakipe ane aherutse gukina playoffs mu bagabo ariyo APR VC yatwaye igikombe, Kepler VC yabaye iya kabiri, REG VC yabaye iya gatatu na Police VC ziri mu makipe yamaze kwemeza ko azitabira.

Mu bari n’abategarugori naho amakipe arimo APR WVC yatwaye igikombe cya shampiyona, Police WVC yabaye iya kabiri na RRA WVC yabaye iya gatatu zose zamaze kwemeza ko zizitabira iri rushanwa.

Yavuze ko kandi hari n’amakipe yo mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya na Uganda ashobora kuzitabira iri rushanwa n’ubwo bitaremezwa neza.

Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) nayo ntiyahejwe muri iri rushanwa kuko nacyo kizaba ari ikiciro muri TM Rutsindura n’ubwo mu irushanwa ry’ubushize bitakunze ko kigaragaramo.

Uretse iyi mikino kandi, mu iseminari naho hazaba amarushanwa arimo ay’ubuvanganzo nka kimwe mu bikorwa byaranze RUTSINDURA Alphonse kuko yari umuririmbyi wanagize uruhare mu gushinga korali (Chorale) Ijuru yo muri katederale (Cathédrale) ya Butare iri mu zimukomeye mu Rwanda.

Ibihembo by’irushanwa

Padiri Jean de Dieu ntiyagarutse mu buryo burambuye ku ngano y’ibihembo by’iri rushanwa gusa yahishuye ko ikipe izatwara igikombe mu bagabo no mu bari n’abategarugori mu makipe y’ikiciro cya mbere izahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni (1,000,000 RWF), mu irushanwa riherutse, ikipe ya mbere yahembwe 750,000,000 RWF.

Irushanwa rya Tournoi Memorial Rutsindura ritegurwa mu rwego rwo kwibuka RUTSINDURA Alphonse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange mu 1994. Iyi ni inshuro ya 20 iri rushanwa riba, rikaba ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ku bufatanye n’urugaga rw’abaharerewe ‘ASEVIF: Association des Anciens Séminariste de Virgo Fidelis’.

Rutsindura yabaye umutoza wa volleyball mu iseminari, aba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori, akaba n’umusifuzi wa volleyball.

Imwe mu nkuru ajya yibukirwaho ni uko ubwo yatozaga ikipe y’ikiciro rusange mu iseminari, yigeze gutsinda ikipe y’ikigo nyamara ari ibintu bitajya bibaho ari nayo mpamvu byasize

Rutsindura yavukiye i Ndora mu karere ka Gisagara mu 1958, yize amashuri abanza mu iseminari nto ya Diyoseze ya Butare nyuma akomereza muri Institut Pédagogique National i Butare.

Yashakanye na MUKARUBAYIZA Verene babyarana abana bane gusa Rutsindura n’umugore we n’abana babo 3 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa umwe mu bana be niwe warokotse n’ubu akaba akiriho.

Ifoto ya RUTSINDURA Alphonse