Ikipe Amavubi ikaba itsinzwe bikabije na Benin 3:0 mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.(Amafoto)

1540

Umukino ubanza wahuje Rwanda (amavubi) na Benin ni umukino watangiye saa kumi nebyiri kandi yari umukino usobanuye byinshi kuri buri ruhande dore ko Amavubi yarafite amanota 2 nah Benin yarifite amanota 3, aho byasobanuraga ko iyari ifite gutsinda yari kuza kumwanya wa kabiri ikurikiye Nigeria yatsinze Libya mumukino wabahuje.

Ni umukino watangiye Amavibi yumvako bishobora kuborohera nkuko byagenze kuri Nigeria gusa ntibyasabye igihe kuko ku umunpta wa 7 uwitwa S. Mounie yaramaje gushyiramo igitego cya mbere aho byahise bituma imibare y’amavubi yahise iba myinshi gusa igice cya mbere kirangira kikiyobowe na Benin ni igitego kimwe.

Igice cya kabiri kigitangira, Nshuti Innocent yasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba. Ku munota wa 56, Kwizera Jojea yagize imvune asimburwa na Samuel Gueulette. Nyuma yaho nibwo uwitwa Andreas Hountondji yabasubiye abatsinda igitego cya 2 aho byari kumunota wa 67. Byari ibyishimo kubafana ba Benin bitarambiranye mu byishimo bisanga ibindi uwitwa Hassane Imourane yatinze igitego cya 3 kumunota wa 70 atuma burundu ikizere amavubi yari yifitiye gihinduka ubusa batangira kwitekerereza uko bazabakira mu Rwanda mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro.

umukino warangiye ari ibitego 3 bya Benin ku busa bwa Amavubi(Rwanda) gusa uwitwa Ntwali Fiacre umuzamu wamavubi mu bitego yatsinzwe 2 yabitsindiwe muruhande bivugwa ko atameze neza gusa ibyo ntibyakuraho insinzwi. Hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda