spot_img

Ikigo k’itumanaho cya MTN Mobile Money Ltd, cyashyizeho uburyo umuntu ashobora kwigarurira amafaranga yari ayobereje kuri konti y’undi muntu bitamusabye guhamagara cyangwa kujya ku cyicaro cy’iki kigo.

Bikunze kubaho ku bantu benshi ashaka kohereza amafaranga umuntu binyuze mu buryo bwa MOMO, akaba yakwibeshya kuri nimero ku buryo ajya k’uwo atashakaga kuyaha.

Iki kibazo cyari kibangamiye imbaga kuko kugira ngo umuntu abe yayasubizwa kenshi hiyambagazwaga ubuyobozi bwa MTN Mobile Money, bukaba bwamufasha kongera kubona ya mafaranga .

Iki kigo cyabyoroheje kuko ubu hari code ya *182*7*3# aho uzajya uyikanda ushaka kwisubiza amafaranga wohereje ahandi, ugende ukurikiza amabwira ubundi uwo amafaranga yagiyeho abone ubusabe bwawe.

Icyo azajya akora ni ugishyiramo umubare w’ibanga ya mafaranga akagaruka kuri konti yawe.

Kuba umuntu azajya abanza kwemeza bitanga icyizere ku bakoresha ubu buryo. Muri iyi minsi benshi mu kwishyura serivisi zitandukanye bakoresha MOMO byari gushoboka ko umuntu yakwishyura nka moto cyangwa indi serivisi yagera imbere akayisubiza ariko kuko bisaba uwakiriye kwemeza ntibizakundira abashaka gukora ibi.

Kuva mu 2010 MTN Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho.

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles