spot_img

Ikigo k’ikoranabuhanga cya Mircosoft cyatangaje ko kinjiriwe mu mabanga y’abayobozi bayo n’itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga rya ‘Midnight Blizzard’ ihamya ko rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya.

Mu itangazo ikigo cya Microsoft cyashyize ahagaragara kivuga ko aba bantu bazwi ku izina rya ‘hackers’ batangiye kwinjira muri ’emails’ z’abayobozi n’abakozi bacyo mu Ugushyingo 2023.

Microsoft ikomeza ivuga ko n’ubwo abayobozi bayo binjiriwe gusa batageze ku bakiriya ndetse ihamya ko ibi bitazatera icyuho mu bijyanye n’ibicuruzwa na serivisi itanga.

Si ubwa mbere ikigo cya Microsoft gitangaza ko kinjiriwe n’aba hackers kuko n’umwaka ushize cyatangaje ko konti z’abayobozi bagera ku 10 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinjiriwe hagamijwe ubutasi. Ibi byatumye iki kigo gihita kirema uburyo bushya bw’ubwirinzi bwiswe Secure Future Initiative (SFI).

Ikico cya Microsoft kivuga ko kuri iyi nshuro abakinjiriye binjiye muri ’emails’ z’abakozi bayo maze bazifashisha bohereza inyandiko.

Ibi iki kigo cyabitahuye tariki ya 12 Mutarama 2024. Gikomeza kivuga ko iperereza rikomeje ndetse ibindi bikazaba bitangazwa mu minsi iri imbere.

Check out other tags:

Most Popular Articles