spot_img

Ubwo kuri uyu wa kabiri ku wa 27 kanama ni bwo ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi NESA cyatangazaga uko amanota arasohoka habanje umuhango wo kugaragaza abana bahize abandi mu gihugu, ibyo bikaba byabaye aho abandi bari bategerezanyije amatsiko menshi y’uko babona urubuga cyangwa icyo twakwita website yo kureba uko babona amanota yabo, gusa ntibyafashe igihe kinini kuko mubana batsinze neza kurusha abandi harimo nababana ‘ubumuga bakora ibizamini bakoresheje imashini zabugenewe.

Aba banyeshuri ndetse n’ababyeyi babo bakaba bavuga ko umuhate wabo, uruhare rwababyeyi ndetse na politike y’uburezi budaheza aribyo byatumye babona amanota meza

Umunyeshuri NIYONZIMA Jean De Dieu umwe mubatsinze neza mu igihugu yabaye uwa gatatu, wavukanye ubumuga bwo kutabona yigaga ku ishuri riherereye mukarere ka Nyaruguru niho yararangije ikiciro rusange, naho Kazubwenge Mahirwe Vanesa wigaga mu karere ka Bugesera avuga ko yatangiye amashuri abanza arerwa n’umubyeyi umwe kuko undi yitabye Imana afite umwaka umwe gusa, Vanesa numwana umwe muri batanu batsinze kurusha abandi mugihugu mubizamini bya leta bisoza amashuri abanza,

Minisiteri y’uburezi ikaba yabahembye ibikoresho byinshi harimo mudasobwa, minerivari y’umwaka wambere wamashuri yisumbuye.

Amanota Vanesa yabonye amuhesheje amahirwe yo kuba umwana umwe mubana 240 baziga muri INTARE School ishuri mpuzamahanga rizafungura imiryango mukarere ka Bugesera guhera taliki 7 Nzeri muri uyu mwaka akaba ari ikigo umukuru w’igihugu yizeho.

Bugesera-intare high school

Aba bana bavuga ko ntako bisa kuba bahawe aya mahirwe yo kwiga ku kigo mpuzamahanga kandi akaba ari ishema no kuba ari ikigo cyabashije kurera umuyobozi w’igihugu bakaba bavuga ko nabo bazakora uko bashoboye ngo bagaragaze ibyo bifitemo kandi baheshe ishema igihugu ndetse nababarera

Ababyeyi bavuga ko ari byiza kubufatanye bw’ababyeyi ndetse nabarezi kuko bituma umwana akunda ishuri kandi akishimira ko aba afashwa nabose.

Niyonzima Jean De Dieu avuga ko we yakoze ibizamini yifashishije imashini yabafite ubumuga bwo kutabona avuga ko abakoreshaga ibizamini bitaga kumikorere yabo ibi bikaba impamvu ngo yatumye abasha gutsinda neza kuko bo bongererwaho isaha imwe kuyo abandi baba bakoreraho kuko akomeza avuga ko iyo saha yanyuma ari nayo keshi yamugiriye umumaro mugukora ibizamini bye.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles