spot_img

Biravugwa ko abahanzikazi bo mu Bugande, Kataleya na Kandle, baba bafungiye mu nzu bitewe n’ihungabana bari kunyuramo ndetse no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Imyaka igera kuri itatu irashize itsinda ry’abahanzikazi Kataleya na Kandle riririmbana. Aba bahanzikazi barakunzwe ndetse benshi bakeka ko bafitanye isano kubera ukuntu bameze kimwe, nyamara aba bombi ni inshuti magara gusa ndetse bamenyanye ubwo bari bitabiriye isabukuru y’inshuti yabo.

Hashize iminsi bivugwa ku mbugankoranyambaga ko aba bahanzikazi babaswe n’ibiyobyabwenge kandi ko baba benda gutandukana.

Amakuru avuga ko gutangukana kw’aba bakobwa kuri guturuka ku makimbirane aba bombi bagiranye aturutse ku mugabo umwe. Ngo umugabo yaryamanye n’aba bombi nyamara buri umwe muri bo akumva uwo mugabo ari uwe, nyamara ngo uyu mugabo yarabakinishaga.

Ikirenze kuri ibi ngo ababarebereraga inyungu barekeye kubashoramo amafaranga, kandi ntibateganya kongera kubikora ukundi. Kuri iyi ngingo, aba bahanzikazi basinyanye amasezerano y’imyaka 10 n’ababashoragamo amafaranga gusa baza kutubahiriza amategeko n’amabwiriza byabaye imbarutso yo kwirukanwa.

Amakuru kandi akomeza avuga ko aba bakobwa bombi bari guhura n’ihungabana rikomeye ryatewe no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Amakuru dukesha Radio Galaxy FM yo muri Uganda avuga ko aba bakobwa bombi bamaze igihe bafungiye ahantu hamwe aho batemerewe no gusohoka mu ruhame.

Umunyamakuru w’iyi radiyo yagize ati;”Ntabwo ndi kubasha kugera kuri aba bakobwa cyangwa se ababarebereraga inyungu ngo tubashe kuganira. Dukeneye gushyira umucyo ku biri kuvugwa ku mbugankoranyambaga harimo no kuba bafungiye mu nzu.”

Umuraperi Fik Fameica bizwi ko ari inshuri y’aba bakobwa, avuga ko bameze neza, ntakibazo bafite, ko ibyo kubatwa n’ibiyobyabwenge biri kuvugwa ari ibinyoma ariko agashimangira ko kuba batari kumvikana n’ababarebereraga inyungu aribyo biri gutuma badasohora indirimbo.

Amezi abaye abiri iri tsinda rya Kataleya na Kandle ritagaragara mu itangazamakuru ndetse aba bombi batagira icyo bashyira ku mbugankoranyambaga zabo.

Kataleya & Kandle bakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Do me’, ‘Pose’ bafatanyije na Fik Fameica, ‘Onsanze Ndaba’, ‘Nyash’ bakoranye na Afrique, ‘Njagala Money’ n’izindi.

 

Abahanzikazi Kataleya & Kandle bakunzwe mu Bugande

 

Check out other tags:

Most Popular Articles