Ifoto Phil Peter yashyize hanze yarikoroje ku mbugankoranyambaga

335

Hashize amasaha make Phil Peter ashyize hanze ifoto arikumwe n’abahanzi nyarwanda Chriss Eazy na Kevin Kade itera urujijo benshi ari nako ikomeza guhererekanywa ku mbugankonyambaga.

NZEYIMANA Philbert wamenyekanye nka Phil Peter iyi foto yashyize ku mbugankoranyambaga ze benshi bahise bakeka ko ari indirimbo yaba igiye guhuriramo aba bahanzi batatu. Iyi foto Phil Peter yayiherekesheje ijambo rigira riti;”JUGUMiLA”

Ifoto Phil Peter yashyize ku mbugankoranyambaga ze

Muri iyi foto Phil Peter agaragara nk’umusifuzi naho Chriss Eazy na Kevin Kade bakagaragara bameze nk’abakinnyi bagiye guhangana. Imipira ya zahabu (Ballon d’or) ibateretse imbere.