Icyumweru cy’uburyohe kubakunzi b’imikino

523

UEFA Champions League matches 

Umunsi wa gatatu  (3) wa UEFA Champions league uzatangira muri iki cyumweru kuwa kabiri tariki 22 ukwakira 2024 kugeza kuwa gatatu tariki 23 ukwakira 2024 .

Hateganyijwe imikino myinshi Kuwa 22 ukwakira 2024 hakaba hazakina AC Milan vs Club Brugge ndetse na Monaco vs Crvena Zvezda kub isaha ya saa 18:45 z’umugoroba naho Paris vs PSV, Juventus vs Stuttgart, Arsenal vs Shakhtar, Aston Villa vs Bologna, Girona vs S.Bratislava, Sturm Grazie vs Sporting cp, na Real Madrid vs B.Dortmund zose zikazakina ku isaha ya saa 9:00 z’umugoroba Aho azaba ari kuwa kabiri.

Naho ku wa 23 ukwakira 2024 hakaba hazakina Ataranta vs Celtic, Brest vs Leverkusen ku isaha ya 18:45 z’umugoroba naho Man city vs Sparta praha, Leipzig vs Liverpool, Barcelona vs Bayern Munich, Atleti vs Lille, Benfica vs Feyenoord, Salzburg vs GNK Donamo ndetse na Young boys vs Inter zikazakinazo ku isaha ya 9:00 z’umugoroba. Umukino utegerejwe kurusha iyindi ni Barcelona vs Bayern Munich kuko zose ubu zifita amanota atatu (3) Kandi zikurikirana ndetse n’umukino wa Real Madrid vs B.Dortmund kuko ubu Dortmund niyo iyoboye na amanota atandatu (6) naho Real Madrid ifite yo amanota atatu (3) aho ikurikirana na mucyeba Barcelona gusa bisobanuye ko Real iramutse itsinze uyu mukino yahita inganya na B.Dortmund biyorohere gukomeza kuba ikipe isatira ihatana risesuye ku gikombe dore ko igihetutse kibitswe na Real Madrid.