Icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu batandatu (6) mu Rwanda .

1450

Icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg byatangajwe na Minisitire y’ubuzima ko cyimaze guhitana abantu batandatu 6 kandi abo bose bakaba bari kugaragara mubigo nko kwa muganga.

Minisitire w’ubuzima Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana,Yavuze ko muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ari 26 mu Gihugu hose barimo n’abagera kuri 6 bitabye Imana.

Mu butumwa bwe, Dr Sabin Nsanzimana yasabye abaturage kudakuka umutima no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Marburg zirimo kugira isuku y’intoki.

Ati “Ubufatanye bwacu ni bwo bwatumye dutsinda n’ibindi byorezo. Turi kumwe kandi #Tuzatsinda vuba.’’

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko bazafatanya n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Dr. Tedros yijeje ko “OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse igakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus no kurinda abaturage bari mu byago.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ikomeje igikorwa kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi n’abo yahitanye.

Byemejwe ko Marburg yageze muri Tanzania