Ibyiyumviro bya Bamporiki Edouard nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida.

309

Uyu Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri, yagaragaje ko yishimiye imbabazi yahawe na Perezida Kagame, avuga ko agarutse ari umuntu mushya.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Akaba Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Akiva mu igororero kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, Bamporiki yahise atangaza ubutumwa bugaragaza ibyishimo afite nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.

Gusa mukugaruka kwe yahise ashyira yanze uko yakiriye imbabazi yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME agira ati “Zireze, Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”

Bamporiki Edouard wagiriwe imbabazi na Nyakubahwa