spot_img

Ibya Titi Brown bikomeje kuba agaterera nzamba.

Titi Brown ibye bikomeje kugorana, nanubu ntibirasobanuka nkumwe mubari bahagaze neza mugisata k’imyidagaduro  ninawe wenyine rukumbi urubanza rwe rutinze kurangira nyamara bamwe mubagiye bagera imbere y’urukiko bo mugisata k’imyidagaduro byagiye biba nko kuzimya buje urugero rwahafi nka Prince Kid, Ndimbati, nabandi ntago urubanza rwabo rwatinze cyane. Ese niki cyaba cyihishe inyuma yuru rubanza?

Uyu munsi nibwo umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yongeye gusubira imbere y’Urukiko aho aregwa gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda.

Mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 20 Nyakanga 2023, Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa.

Ni urubanza rwagarutse ku bizami bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuyemo bigahuzwa n’ibya Titi Brown.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibi bisubizo by’ibizamini byafashwe buvuga ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo byafashwe mu buryo butari bwo ku buryo bitagaragaza neza niba Titi Brown ari we se w’umwana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Titi Brown igifungo cy’imyaka 25.

Titi Brown yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana ko ahubwo uyu mukobwa yamuhamagaye amubwira ko yifuza gusura ishuri ryigisha kubyina yari agiye gufungura ndetse akarisura ariko atigeze yinjira mu nzu ye.

Ikindi yavuze ko ibizami bya ADN byafashwe byagaragaje ko ntaho ahuriye n’iyo nda uwo bavuga ko yahohoteye yari atwite.

Umunyamategeko wunganira Titii Brown yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko hapimwa ADN ndetse basanga ntaho bihuriye na Titi Brown ndetse ko ubuhamya bw’umubyeyi butahabwa agaciro kuko ibyo yavuze ari ibyo yabwiwe atari ahari.

Urukiko rukaba rwanzuyeko ruzatangaza imyanzuro y’urubanza tariki ya 22 Nzeri 2023.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img