Ibya Rwatubyaye na Rayon Sports byabaye agatereranzamba

393

Mu nkuru zacu ziheruka nibwo twagarutse kuri RWATUBYAYE Abdul wari kapiteni wa Rayon Sports ko yaba yerekeje mu ikipe nshya ya Shkupi FC yo muri Macedonia nyuma yo gushyira amafoto kuri Instagram ye ari mu myitozo y’iyo kipe nyamara yaragifite amasezerano muri Rayon Sports.

Wasoma inkuru y’ubushize unyuze aha: https://www.amakurumashya.rw/rwatubyaye-mu-myitozo-itari-iya-rayon-sports-bucece-yerekeje-mu-yindi-kipe/

Amakuru aravuga ko ubundi mu kwezi gushize aribwo Rwatubyaye yasabye ikipe ya Rayon Sports ko yamurekura akerekeza muri Shkupi FC ariko ikipe imutera utwatsi. Nk’umwe mu bayifashaga mu bwugarizi kandi ari na kapiteni, Rayon Sports yamubwiye ko agomba kuhaguma kuko ikimukeneye cyane agakomeza gufatanya na bagenzi be kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Rwatubyaye warugifite amasezerano ya Rayon Sports yagombaga kuzamugeza mu mpera z’umwaka w’imikino muri Kamena yakomeje guhatiriza ndetse yemera kuba yaha ikipe ya Rayon Sports amafaranga ariko bagasesa amasezerano kugira ngo yerekeze muri Shkupi FC. Rwatubyaye yahaga ikipe ya  Rayon Sports ibihumbi $20 (ni arengaho gato miliyoni 20 z’amanyarwanda).

Aya mafaranga nayo Rayon Sports yayateye utwatsi imubwira ko kugira ngo ibyo biganiro bijye mbere birasaba ko byibuze ahera ku bihumbi $60. Rwatubyaye ibi nawe ntiyabikozwaga niko gufata umwanzuro wo kugenda ntawe abwiye. Byarashobokaga ko Shkupi FC yari kumutangira aya mafaranga gusa nayo ngo ntiyari yiteguye kuba yayamutangaho.

Nyuma y’umukino wa 1/2 k’irangiza mu gikombe k’Intwari ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Police FC kuri penaliti nibwo Rwatubyaye yavuye mu kibuga avuga ko yavunitse. Kuva icyo gihe tariki 28 Mutarama 2024 Rwatubyaye ntiyongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports, Rayon Sports yumvaga ntakibazo kuko yariziko afite imvune ndetse yamuhaye ibyumweru bibiri byo kuruhuka iza gutungurwa no kubona amafoto n’amashusho Rwatubyaye ari mu myitozo ya Shkupi FC iri gukorera muri Turukiya.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, NAMENYE Patrick avuga ko ikipe ya Rayon Sports aribwo ikimenya amakuru ko kapiteni wayo atakiri mu Rwanda, yagize ati;”Twamenye ko atari mu Rwanda, mu masaha abiri ashize nibwo twavuganye atubwira ko ari muri Turukiya. Ubu twe tumufata nk’uwataye akazi kuko duheruka ari umukinnyi uri mu mvune wahawe ibyumweru bibiri byo kuruhuka.

Ntawashidikanya ko Rwatubyaye yamaze kujya muri Shkupi FC binajyanye n’amafoto aherekejwe n’amagambo akomeje gushyira kuri Instagram ari mu myitozo y’iyi kipe, ikiyongera kuri ibyo hari urubuga rwa Instagram rwo muri Macedonia rwitwa ‘mfl.mk’ rwashyizeho amashusho ya Rwatubyaye agikina muri iyi shampiyona rwandikaho amagambo agira ati;”Rwatubyaye yagarutse muri Macedonia Football League (MFL)“, ibi Rwatubyaye nawe yahise abishyira kuri Instagram ye.