spot_img

Buri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigera inkuru ari Kylian Mbappe wa Paris Saint Germain wifuzwa n’andi makipe atandukanye byumwihariko Real Madrid. No mu ntangiriro z’uyu mwaka niko bimeze gusa byo bifite uburemere bwihariye kuko uyu mukinnyi w’umufaransa asigaje amezi 6 y’amasezerano mu ikipe ya PSG.

Mu gihe Mbappe atakongera amasezerano muri PSG mu mpeshyi y’uyu mwaka yazayisohokamo ku buntu, byaba bibaye kimwe mu bihombo bikomeye bibaye mu mateka y’umupira w’amaguru kuko ntiyaba akiniye PSG kandi nk’ikipe ntiyaba inamukuyemo amafaranga.

Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappe

Amakipe menshi akomeye ku mugabane w’Iburayi yose aravugwa ko yifuza uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ukina nka rutahizamu.

Umwanditsi akaba n’umusesenguzi wa ESPN, Mark Ogden yatangaje uko abibona n’amahirwe amakipe afite yo kuba yasinyisha Kylian Mbappe ndetse n’impamvu yabyo. Ogden yagarutse ku makipe 7 ariyo Real Madrid, Liverpool, Newcastle United, Chelsea, Manchester United, Arsenal na Manchester City.

Real Madrid

Ogden aha ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne amahirwe angana n’9/10 yo kuba yasinyisha Kylian Mbappe. Dore impamvu:

  • Real Madrid imaze igihe ishaka kugura uyu mukinnyi
  • Kujya muri Real Madrid byaha Kylian Mbappe amahirwe yo guhora ahanganira UEFA Champions League na Ballon d’or buri mwaka kurusha indi kipe yose yajyamo.

Liverpool

Liverpool yo mu Bwongereza, Ogden ayiha amahirwe angana na 7/10 yo kuba yasinyisha Kylian Mbappe. Dore impamvu atanga:

  • Mbappe muri Liverpool yakina imyaka irenze 5 kandi ariko akomeza kongererwa agaciro bikajyana n’umushahara.
  • Mbappe muri Liverpool yahora aharanira kubaka ibigwi bishya mu buryo buhoraho.

Manchester City

Manchester City yo mu Bwongereza ni indi kipe Ogden aha amahirwe yo gusinyisha Kylian Mbappe. Iyi kipe ihabwa amahirwe angana na 7/10. Dore impamvu Ogden atanga:

  • Mbappe muri Manchester City yajya ahatanira ibikombe bikomeye mu gihe atozwa na Pep Guadiola
  • Manchester City irishoboye bihagije ku buryo ntakibazo cy’ubukungu cyayihungabanya.

Arsenal

Ogden aha ikipe ya Arsenal amahirwe angana na 5/10 yo kuba yasinyisha Kylian Mbappe agatanga n’impamvu:

  • Arsenal ni ikipe ikeneye rutahizamu utsinda ibitego byinshi
  • Arsenal ikeneye umunyabigwi urenza ba Thierry Henry. Muri make Arsenal ikumbuye igikurankota cyayifasha no gutwara ibikombe

Chelsea

Ogden aha ikipe ya Chelsea amahirwe angana na 3/10 yo kuba yasinyisha Kylian Mbappe. Dore impamvu Ogden atanga:

  • Chelsea ni imwe mu makipe amaze igihe yitwara neza ku mugabane w’Iburayi
  • Chelsea ishobora kugura Mbappe ku buntu, ntamafaranga yishyuye PSG kuko yaba yarangije amasezerano.

Manchester United

Amahirwe Manchester United ihabwa yo kugura Kylian Mbappe angana na 2/10. Dore impamvu zitangwa:

  • Manchester United ni ikipe ikomeye, iri muri shampiyona ikomeye kandi yakwishyura Mbappe amafaranga menshi.
  • Mbappe yaba ari umucunguzi, yagarura icyubahiro cya Manchester United gisa nk’ikimaze gutakara.

Newcastle United

Iyi nayo ni ikipe yo mu Bwongereza bivugwa ko yifuza Kylian Mbappe, iyi yo ihabwa amahirwe angana na 1/10. Dore impamvu zitangwa:

  • Newcastle ifite ubukungu butajegajega
  • Newcatle yagura Mbappe mu buryo bw’ubucuruzi no kwimenyekanisha ku isi muri rusange.

Aya n’iyo makipe 7 ahabwa amahirwe yo gusinyisha Kylian Mbappe ubu ukinira PSG n’impamvu ziyarengera zatuma ayerekezamo cyangwa yo akaba yamugura.

Amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Kugeza ubu ntabwumvikane burabaho hagati ya PSG na Mbappe ngo byemezwe ko azasohoka muri iyi kipe cyangwa bazakomezanya. Ku ruhande rwe, Kylian Mbappe ntabyinshi yatangaje kuhazaza he ndetse yirinze kugira icyo abivugaho.

Kylian Mbappe yageze muri PSG muri 2018 avuye muri AS Monaco yakuriyemo. Mbappe amaze gukinira PSG imikino 284, ayitsindira ibitego 237, atanga imipira 101 yavuyemo ibitego. Mbappe amaze gutwarana ibikombe 13 n’ikipe ya PSG mu gihe ayimazemo.

Check out other tags:

Most Popular Articles