IBURENGERAZUBA: Bamwe barakizera uburyo bwo kwirinda inkuba mu muco gakondo

298

Hari abaturage bamwe bo mu Ntara y’Iburengerazuba bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro bavuga ku buryo bakoreshaga bwo kwirinda ko inkuba zikubita abantu zikabica ndetse bakizera ko n’ubu ubwo buryo bwakoreshwa.

Aba baturage bavuga ko ubundi iyo inkuba ikubise aba ari umwami wo hejuru uba usuye umwami wo hasi, nk’umwami rero iyo aje aba akwiye guturishwa akomerwa amashyi anavugirizwa impundu, ingoma n’ibindi bikoresho byifashishwa nk’amasuka kugira ngo uwo mwami atuze.

Bamwe mu baturage bavuga ko bakoze cyangwa babonye ibi bikorwa, bizera ko bikora ndetse ko n’abato bakwiye kuwumenya ngo hirindwe impanuka za hato na hato ziterwa n’inkuba.

Umwe mu baturage waganiriye na RADIOTV10 dukeshya iyi nkuru yagize ati;”Ikubita kabiri ni ihame, ariko iyo bavugije udusuka, bagatera impundu, bakishima, ikubita rimwe ngo na yo ikishima kuko ngo ari umwami wo hejuru akishima rero ngo ntagaruke.

Undi muturage we yagize ati;”Impamvu ubu abantu bakubitwa n’inkuba bagapfa cyane, ni uko uwo muco wa cyera ba nyogokuru batubwiraga ubu abana ntabwo bawuzi.

N’ubwo hari bamwe bizerera muri iyi myemerere hari abandi bavuga ko uyu mugenzi udakora kuko ngo ntashingiro ufite.