spot_img

Ibintu byageze kurundi rwego! Abatoza bashya Bari hategerejwe cyane nabakunzi ba APR FC bageze mu Rwanda.

Umutoza Thierry Froger n’umwungiriza we Khouda Karim, bageze mu Rwanda aho bagiye gutangira akazi ko gutoza APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, ni bwo aba batoza baturutse mu Bufaransa bageze mu Rwanda.

Aba bagabo bakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, ari kumwe n’Umuvugizi wayo, Tony Kabanda ndetse na Ntazinda Eric ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’iyi kipe y’Ingabo.

Froger ni Umufaransa w’imyaka 60 wakiniye amakipe akomeye mu Bufaransa arimo Lille, Grenoble na Le Mans, mu gihe amaze imyaka 29 ari mu kazi k’ubutoza nk’uwabigize umwuga.

Yanyuze mu makipe akomeye iwabo mu Bufaransa ndetse nahano muri Afurika, doreko no mugihugu cyabaturanyi cya Kongo naho yahakoze amateka mu ikipe ya TP Mazembe

Usibye iwabo, ahandi yakoreye aka kazi ni muri Afurika aho yanyuze muri TP Mazembe naho ahakorera amateka.

Aba batoza basimbuye Umunya-Tunisia Ben Moussa watwaye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuyisigarana ubwo yari imaze gutandukana n’Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed.

APR FC yongeye gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa  yitezweho kuzakora ibikomeye nkibisanzwe mu Rwanda ndetse no kuruhando mpuzamahanga byari byaranze.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img