spot_img

Nyuma yo kugirira uruzinduko mugihugu cya Congo, aho misa yasomye yitabiriwe n’ abantu bagera kuri miliyoni ebyiri.

Papa Francis yageze muriSudani y’Epfo aho yahahuriye n’umuyobozi wa Angilikani ku Isi, wifuje guhurira na Papa Francis muri iki gihugu mu rugendo nyobokamana.

Bagiranye ibiganiro na Perezida Salva Kiir nyuma yaho aganira n’abandi bayobozi ba Sudan y’Epfo.

Papa Francis hamwe n’umuyobozi wa Angilikani bagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ku kibazo cy’abavuye mu byabo kubera intambara irangwa muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2013.

Papa Francis yasabye abayobozi n’abaturage b’icyo gihugu kwiyunga no kurangwa n’amahoro, bakareka imirwano ya hato na hato ihora ikura abaturage mu byabo.

Sudani y’Epfo ni igihugu cyiganjemo abakirisitu, kikaba ari cyo gihugu giheruka kubona ubwigenge vuba muri 2011 cyitandukanyije na Sudani igizwe ahanini n’abayoboke b’idini ya Islamu.

Abakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’ Epfo bafite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzana amahoro rugatuma abayobozi bacyo bahindura imikorere bagaharanira ko icyo gihugu kibamo amahoro arambye.

Papa Francis yakomereje uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo nyuma y’iminsi itatu ari mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu Antoine Felix Tshisekedi n’abandi bayobozi batandukanye barimo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abayobozi b’amadini hamwe n’urubyiruko, abasaba guhagarika intambara zirangwa muri iki gihugu zishingiye ku moko ndetse akangurira urubyiruko kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku moko.

Ubutumwa bwa Papa Francis muri ibi bihugu bya Afurika bugamije gusaba abayobozi kubungabunga amahoro y’ibihugu byabo no kurinda abaturage kugerwaho n’ingaruka z’intambara.

Check out other tags:

Most Popular Articles