Mu ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School) hagiye kubera irushanwa ryo kwibuka Padiri KAYUMBA Emmanuel wahabaye umuyobozi ku nshuro ya 14.
Tournoi Memorial Kayumba ni irushanwa ritegurwa n’ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) mu rwego rwo kwibuka Padiri Emmanuel KAYUMBA wabaye umuyobozi w’iki kigo witabye Imana muri 2009.
TM Kayumba 2024
Kuva tariki 2 Werurwe kugeza tariki 3 Werurwe 2024 nibwo Tournoi Memorial Kayumba 2024 igomba gukinwa. Nk’ibisanzwe umukino wa volleyball uba uri ku isonga, gusiganwa mu koga nawo ni undi mukino usanzwe umenyerewe muri iri rushanwa, ni mu gihe kuri iyi nshuro ya 14 hari n’umukino wo gusiganwa ku magare.
Mu mukino wa volleyball harimo ibyiciro 5; harimo ikiciro cya mbere mu bagabo no mu bari n’abategarugori, ikiciro cya kabiri mu bagabo kiganjemo amashuri yisumbuye, ikiciro cy’abakanyujijeho mu bagabo (Veterans) ndetse n’ikiciro kirimo abiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun).
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 1 Werurwe nibwo habaye inama yo gutegura iri rushanwa ndetse haba tombora y’uko amakipe agomba kuzahura muri iri rushanwa.
Dore uko Tombola yagenze mu kiciro cya mbere mu bagabo kitabiriwe n’amakipe 7:
ITSINDA A: Police VC, KVC (Kigali Volleyball Club) na UR-CAVM (Imikino igakinirwa muri GSOB)
ITSINDA B: Gisagara VC, Kepler VC, EAUR VC na UR-Nyarugenge (Imikino igakinirwa i Gisagara)
Ikiciro cya mbere mu bari n’abategarugori hitabiriye amakipe 6:
ITSINDA A: RRA WVC, EAUR WVC na IPRC-Kigali (Imikino iri muri GSOB)
ITSINDA B: APR WVC, Police WVC na UR-CAVM (Imikino iri muri IPRC Huye)
Ikiciro cya kabiri mu bagabo harimo amakipe 12 agabanyije mu matsinda 4:
ITSINDA A: GSOB (iri mu rugo), College du Christ Roi Nyanza na APE (Imikino iri muri GSOB)
ITSINDA B: Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi, College Saint Ignace Mugina na Gitisi TSS (Imikino iri muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare)
ITSINDA C: Umutara Polytechnique, Nyanza TSS na Nyaruguru VC (Imikinio iri muri PSVF)
ITSINDA D: Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare (PSVF), Gisagara Volleyball Academy na Rusumo High School (Imikino iri muri PSVF)
Ikiciro cy’abakanyujijeho kirimo amakipe 5 agabanyije mu matsinda 2:
ITSINDA A: Nyanza VC na Umucyo VC (Umukino uri mu kigo kitiriwe Musenyeri Mubirigi)
ITSINDA B: Indatwa VC (Ikipe y’abize muri GSOB bakanyujijeho), Buffle Fort VC na Ibisi Friend VC (Imikino iri muri GSOB)
Ikiciro cya Tronc-commun (O’ Level) mu bagabo harimo amakipe 8 agabanyije mu matsinda 3:
ITSINDA A: GSOB na Gisagara VC (Imikino iri muri GSOB)
ITSINDA B: Mugombwa, Trinity na Regina Pacis (Imikino iri muri Gatagara)
ITSINDA C: Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, College Saint Ignace Mugina na College du Christ Roi (Imikino iri muri PSVF)
Uku niko Tombola yagenze mu byiciro bitanu biri mu mukino wa volleybal. Uretse ibi byiciro ariko kandi hari n’abakina volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball) nabo bazakina.
Uretse umukino wa volleyball, indi mikino itegerejwe muri Tournoi Memorial Kayumba ni ukoga ndetse n’umukino mushya muri iri rushanwa wo gusiganwa ku magare.
Abajijwe impamvu amagare ariwo mukino wongewe muri iri rushanwa, Padiri Charles HAKIZIMANA uyobora GSOB yasubije RBA agira ati;”Amagare ni mashya muri iri rushanwa nibyo murakoze..ni byiza kuko dufite amagare MINISPORTS yaduhaye, turimo turatoza abana kuzajya barushanwa no mu magare. Dufite amagare meza, anahenze rwose! MINISPORTS yayatanze binyuze muri project Isonga, Isonga muziko ifite ama-centre hirya no hino.”
Yakomeje agira ati;”Hano rero dufite na centre y’amagaru, abahungu n’abakobwa, ni ubwa kabiri bagiye kurushanwa, ni igishya kinategura, hano muziko mu rubyiriko rwacu hazavamo abakinnyi bazahagararira igihugu mu gihe kiri imbere. Tuvuye muri Tour du Rwanda, mwabonye ukuntu abanyarwanda bamaze gukunda igare rwose.”
“Hanyuma rero abo bana bacu, barushanwa ku magare meza agezweho y’amarushanwa, bazarushanwa tumwibuka (Kayumba) ariko tunategura tunareba imbere”
“Ariko kuki amagare? ko ubundi twari tumenyereye ko mu mashuri dukina imikino isanze classic football, basketball, Volleyball, handball, amagare yo bite ? Dutangiye rero kugenda tuyinjiza mu mikino imenyerwa cyane cyane ko abanyarwanda batangiye kumenyera ayo marushanwa ndetse n’umwaka utaha murabizi tuzakira imikino y’isi y’amagare, ubwo rero ni ugutangira no gufatanya na federasiyo gutegura no kwakira ibyo byose igihugu kiri kwitegura guhimbaza.”
Imikino ya Tournoi Memorial Kayumba ikaba iratangira kuri uyu wa gatandatu saa 09:00 za mu gitondo.
Padiri Kayumba ni muntu ki?
Padiri Kayumba Emmanuel yari umupadiri wa Diyoseze ya Butare, yabanje kuba mu ba furere b’aba Mariste. Yavutse mu 1954 yitaba Imana tariki 10 Gashyantare 2009.
Padiri Kayumba yabaye umurezi ndetse akora no muri Paruwasi ariko by’umwihariko yibukwa nk’umurezi watangiye kuyobora GSOB nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yarangwaga cyane no gukunda imikino kuko uretse gusa volleyball, ku gihe cye n’indi mikino yarakomeye muri GSOB harimo nka football.
Umwaka umwe amaze kwitaba Imana nibwo muri 2010 hatangijwe irushanwa ryo ku mwibuka, rikaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 14 muri uyu mwaka wa 2024.