Humble Jizzo yaciye amarenga yo gusubirana kwa Urban Boyz

789
Itsinda rya Urban Boyz ubwo ryatwaraga Primus Guma Guma Super Star muri 2016. Uhereye ibumoso: Nizzo Kaboss, Safi Madiba na Humble Jizzo

Humble Jizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz unaherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ifi’ yavuze ko gusubirana kw’itsinda rya Urban Boyz rya batatu bigoye ariko ko we na Nizzo Kaboss bakiri kumwe.

MANZI James uzwi nka Humble Jizzo kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Kenya aherutse gushyira indirimbo ye ya kabiri hanze yise ‘Ifi’ nyuma ya ‘Twuzuzanye’ yasohoye muri 2007 mbere yo kujya mu itsinda rya Urban Boyz.

Itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss ryasenyutse muri 2017 rimaze imyaka 10 rikorana. Icyo gihe Safi Madiba niwe warivuyemo ariko Humble Jizzo na Nizzo bakomeza gukorana n’ubwo nyuma byahise bisa nk’ibihagaze.

Aganira na The New Times Humble Jizzo yavuze ko itsinda rya Urban Boyz rikiriho ariko rigowe cyane no guhuza ibikorwa.

Yagize ati;”Reba ubungubu ndi i Nairobi, Nizzo ari i Kigali. Ibyo ubwabyo ni imbogamizi kuko kuba tukiri itsinda, tukaba tugishaka gukorera hamwe, hari imbogamizi nyinshi zituma tutabibasha.

Yakomeje avuga ko no kuri iyi ndirimbo aherutse gusohora yifuzaga ko yayikorana na Nizzo. Ngo yarayifashe maze ayoherereza Nizzo. Nizzo yarayikunze ariko guhura bikomeza kuba imbogamizi birangira Humble Jizzo ayisohoye wenyine.

Humble Jizzo avuga ko itsinda rya Urban Boyz rigihari ndetse n’ibirango (Platforms) byose by’itsinda birahari ndetse ko ibikorwa bye na Nizzo bizajya bisohoka mu izina ry’itsinda.

Ni kenshi n’ubundi Humble Jizzo yakomeje kugerageza guhuza itsinda rya Urban Boyz nyuma yo gutandukana kwaryo ariko bikomeza kugorana.

Itsinda rya Urban Boyz ryakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Wampoye iki’, ‘Kelele’, ‘Indahiro’, ‘Bibaye’, ‘Nipe’ n’izindi nyinshi. Iri tsinda kandi ryatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star muri 2016.