HEROES CUP: Ukuri ku gitego cya kabiri APR FC yatsinzwe kikayibuza igikombe

250

Numa y’umukino wa nyuma w’igikombe k’Intwari wabaye kuri uyu wa kane tariki 1 Gashyantare (Umunsi w’Intwari z’u Rwanda) ubwo APR FC yatsindwaga na Police FC ibitego 2-1, benshi basohotse muri Kigali Pelé Stadium impaka ari nyinshi kubera igitego cya kabiri Police FC yatsinze.

APR FC niyo yabanje igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na NSHIMIYIMANA Yunussu, byagoranye cyane ko Police FC iyishyura kuko igice cyaje kurangira gutyo ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje uburyo bwinshi bwo gushaka igitego cya kabiri ariko birananirana, ku rundi ruhande Police FC nayo yageragezaga gusatira izamu ngo irebe ko yakwishyura.

Ku munota wa 75, umupira waruzamuwe neza cyane na Djibrine Akuki winjiye asimbuye NIYONSENGA Eric wasanze Peter Agblevor ahagaze neza maze ashyiraho umutwe umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila ntakindi yari gukora uretse gutanga umugabo.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana gusa Police FC ikagira uburyo bwinshi. Iminota 90 yarangiye maze hongerwaho iminota 5.

Ku munota wa 90 nibwo habaye icyateje impaka n’impagarara.

NSHIMIYIMANA Ismael ‘Pitchou’ ukinira APR FC yarafite umupira ari imbere y’izamu rye, Akuki agerageza kumwataka ngo awumwambure aribyo byatumye amukorera ikosa yagombaga guhanirwa.

Umusifuzi wo hagati UMUTONI Aline iryo kosa ntiyaribonye cyane ko byari binagoye ko we yaribona maze asifura ko umupira ugomba kurengurwa na Police FC kuko ari Pitchou waruwurengeje.

Umusifuzi wo ku ruhande MUGABO Eric, iki kigorwa cyamubereye imbere, yagombaga kubona iryo kosa akaba yarisifura gusa siko byaje kugenda kuko ahubwo yahise asifura ko umupira ugomba kurengurwa na APR FC (Muri make we yabonye ko umupira warengejwe na Police FC).

Abakinnyi ba APR FC bakurikije ibyo Mugabo yarasifuye naho abakinnyi ba Police FC bo bakomeza kureba umusifuzi wo hagati ibyo yasifuye kuko aba basifuzi bari banyuranyije.

Habaye kunyuranya ku byemezo hagati y’umusifuzi wo mu kibuga hagati, UMUTONI Aline n’umusifuzi wo ku ruhande, MUGABO Eric

Mu gihe Aline yashoboraga kumenya ko hari icyabaye akaba yakwisubira ku myanzuro ye, umusifuzi wo ku ruhande ahubwo yahise yisubira ku cyemezo yarafashe cy’uko umupira ari uwa APR FC, mu masegonda make ahita yerekana ko umupira ari uwa Police FC. Ibi byahise bishyira abakinnyi ba APR FC mu rujijo maze Police FC iboneraho kubarya umugono.

MUGABO Eric yahise yisubira ku cyemezo yaramaze gufata ari nabyo byacanze abakinnyi ba APR FC

HAKIZIMANA Muhadjili umupira yahise awurengura vuba na bwangu kwa BIGIRIMANA Abedi, Abedi awufunga neza maze awuzamura kwa Peter Agblevor, Agblevor waruhagaze wenyine kuko abakinnyi ba APR FC bari bakiri kuburana aba atsinze igitego cya kabiri cya Police FC.

Impaka zahise zizamuka maze abakinnyi ba APR FC bajya gusagarira umusifuzi Mugabo byanasabye ko acungirwa umutekano. Ibi byaje kuba iby’ubusa kuko igitego kemejwe.

Umukino waje kurangira Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino nabwo abasifuzi byasabye ko bacungirwa umutekano kuko abakinnyi ba APR FC bari babarakariye ndetse n’umutoza wa APR FC Thierry Froger yagerageje kubasagarira gusa Polisi y’u Rwanda iba bugufi.

Umukino warangiye impaka ari nyinshi cyane haba mu bakinnyi ndetse no mu bafana.