HEROES CUP: Abasifuye umukino wa APR FC na Police FC bahagaritswe imikino 5

205

Tariki ya 1 Gashyantare 2024 ubwo habaga umunsi w’Intwari mu Rwanda hari hateguwe n’irushanwa ry’Intwari ry’umupira w’amaguru, umukino wa nyuma wagombaga kuba kuri uyu munsi warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1 gusa ntibyavuzweho rumwe kubera ibibazo by’imisifurire byanaviriyemo bamwe mu basifuzi guhagarikwa.

APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Musanze FC naho Police FC igera ku mukino wa nyuma ikuyemo Rayon Sports. Umukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00 z’umugoroba waje kurangira Police FC ariyo yegukanye igikombe.

abasifuzi b’uyu mukino bari bayobowe na Umutoni Aline wari mu kibuga hagati, Mugabo Eric na Umutesi Alice bari ku ruhande, Rulisa Patience ari umusifuzi wa kane naho Munyaneza Gervais ariwe commissaire w’umukino.

Kuri ubu Amakuru akaba avuga ko Mugabo Eric wasifuraga ku ruhande rumwe na Umutoni Aline wasifuraga mu kibuga hagati bamaze guhagarikwa imikino 5 badasifura bivuye ku makosa bakoze muri uwo mukino.

Amakosa bakoze yatumye ikipe ya Police FC ibona igitego cya kabiri cyanatumye yegukana igikombe. Aya makosa akaba yarabanje gukurikiranywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA umwanzuro ukaba wabaye guhagarikwa kw’aba basifuzi.

Wanyura hano usoma neza amakosa aba basifuzi bakoze mu mukino yatumye bahabwa ibihano byo guhagarikwa imikino 5 badasifura: https://www.amakurumashya.rw/heroes-cup-ukuri-ku-gitego-cya-kabiri-apr-fc-yatsinzwe-kikayibuza-igikombe/