Hashyizweho inoti nshya y’ibihumbi bitanu (5000 RWF) n’iy’ibihumbi bibiri (2000 RWF)

1247

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23/08/2024 yemeje kandi itegeka Banki Nkuru y’u Rwanda ko hashyirwaho inoti nshya y’ibihumbi bitanu (5000 RWF) n’inoti nshya y’ibihumbi bibiri (2000 RWF) nk’uko byasabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Izi mpinduka zikaba zashyizweho n’iteka rya Perezida N° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya FRW 5.000 n’iya FRW 2.000.

Kimwe mu bizaranga inoti ya 5000 RWF ni igishushanyo kigaragara cy’inyubako «Kigali Convention Center» iri mu Mujyi wa Kigali naho ibizaranga inoti ya 2000 RWF harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu.