Haruna agiye gutangira imyitozo muri Rayon Sports

959
Haruna yagarutse muri Rayon Sports nyuma y'imyaka 17

NIYONZIMA Haruna uherutse gusinyira amasezerano y’umwaka umwe ikipe ya Rayon Sports yaragarutsemo nyuma y’imyaka 17 azatangira imyitozo muri iyi kipe kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije  Haruna ukunze kwitwa ‘Mzazi wa Soka’ cyangwa ‘Fundi 8’ ukina mu kibuga hagati.

Haruna akaba agomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2024 aho Rayon Sports ikorera imyitozo mu Nzove saa 15:00 z’umugoroba, iki gihe nibwo Haruna azagira icyo atangaza nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports.

Haruna yaherukaga muri Shampiyona y’u Rwanda muri 2022 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Al Ta’awon ikina ikiciro cya mbere muri Libya, naho Rayon Sports yayiherukagamo muri 2007.

Haruna yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2005 ubwo yakiniraga Etincelles FC y’iwabo i Rubavu. Haruna yaje kwamamara ubwo yakinaga muri Tanzania akinira Young Africans na Simba SC.