Hari abafunzwe bazira guhimba amatike, ibitaravuzwe ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

947

Dosiye y’abafana babiri batawe mu yombi bazira kwinjirira ku matike mahimbano ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC muri shampiyona yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Aba bafana babiri harimo umwe w’imyaka 38 n’undi w’imyaka 27 batawe muri yombi ku mukino wabaye tariki 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium wahuje Rayon Sports na APR FC.

Ubwo uyu w’umukino wari hafi gutangira nibwo hamenyekanye amakuru ko hari bamwe mu bafana baguze amatike bakaba bamaze kwinjira muri stade bohererezaga ubutumwa abafana bakiri hanze kugira ngo itike bongere bayinjirireho.

Ibi nibyo byatumye hiyabazwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, maze abantu babiri baza gutabwa muri yombi, kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Nyamirambo nk’uko bihamywa n’umuvugizi wa RIB, Dr MURANGIRA B Thierry.

Aba bafana babiri bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gihe ibi byaha bakurikiranyweho byabahama, bahabwa igihano k’igifungo kiva ku myaka itanu ariko kitarenza imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 3 z’amanyarwanda ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.