spot_img

HANDBALL: Amavubi yatangiye nabi mu gikombe cy’Afurika

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye igikombe cy’Afurika mu mukino wa handball rwatangiye rutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Cape Verde ibitego 52-27.

Iki gikombe kiri kubera mu Misiri, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere aho rurikumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cape Verde na Zambia.

Muri iki gikombe harimo amatsinda 4, mu itsinda rya kabiri ririmo Guinea, Misiri, Cameroon na Congo Brazaville.

Itsinda rya gatatu ririmo Maroc, Algeria, Libya na Gabon. Naho mu itsinda rya kane ririmo Tunisia, Angola, Nigeria na Kenya.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere wari umukino wa mbere rukinnye maze rutsindwa na Cape Verde ibitego 52-27. Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 13 naho Cape Verde ifite ibitego 24.

Umukino u Rwanda rugomba gukurikizaho, ruzakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 19 Mutarama 2024 saa 14:00.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img