Hamaze gutagazwa ibiciro byuko amatike azagurishwa kumukino wa Amavubi na Djibouti.

1161

Hamaze gutangazwa ibiciro by’umukino uzahuza Djibouti n’u Rwanda mu mukino wa mbere aya makipe yombi mu ijonjora rya mbere rya CHAN2025.

Umukino wa mbere uzahuza Djibouti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ uzaba ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, kuri stade Amahoro guhera Saa Cyenda z’amanywa (15h00).

Umuntu asabwa kugura itike hakiri kare kuri make, aho kuri ubu itike igura amafaranga 1000, yaba hasi (Lower Bowl) cyangwa hejuru (Upper Bowl) kuko ku muryango izaba yikubye kabiri.

Uyu ni umukino ushobora kuba uzaba intangiriro yo kuba abanyarwanda bakongera kwibona ku rwego benshi badaheruka Kandi akaba Ari namahirwe yo kuba batsinda uyu mukino dore ko nuwo kwishyura uzabera mu Rwanda.

Usabwa gukanda *939*3*1# ugakurikiza amabwiriza….

Ibiciro byo ku mukino wa Amavubi na Djibouti

Muze dushyigikire ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ dore ni iyacu.