Hafunzwe imiryango ishingiye ku myemerere irenze 40 mu Rwanda

924

Kuri uyu wa kane tariki 22 Kanama 2024 nibwo hasohotse itangazo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko rihagaritse imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi igera kuri 43 yakoreraga mu turere 18 tw’u Rwanda.

Iri tangazo ryagiraga riti,”Hashingiwe ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu Gihugu hose kuva ku itariki ya 28 Nyakanga.

Rigakomeza rigira riti “Hashingiwe kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yo ku itariki ya 22 Kanama 2024, igaragaza urutonde rw’Imiryango idafite ubuzima gatozi, indi miryango 43 yakoreraga mu Turere 18 irahagaritswe kubera ko yakoraga bitemewe n’amategeko.

Ihagarikwa ry’iyi miryango rije nyuma y’igihe mu Rwanda harimo gukorwa ubugenzuzi ku madini n’amatorero akorera mu Gihugu n’insengero zayo.

Ubu bugenzuzi bwanagize ingaruka kuko bwatumye hafungwa insengero zirenga ibihumbi umunani mu gihugu hose ndetse imwe mu miryango ikanahagarikwa.

Urutonde rw’imiryango yahagaritswe gukorera mu Rwanda:

1. Abagorozi

2. Abakusi

3. Abanywagake

4. Abarokore

5. Abavandimwe Church

6. Agape Sanctually

7. Apostolic Faith Mission Intertional

8. Assemblies of Lord

9. Bethel Miracle Church

10. Chrisco Church

11. Cornerstone Temple Dusenyi

12. Dusanimitima Church

13. EDAM

14. EEBVR

15. Eglise Bethania

16. Future bright spark church

17. Gopher church ubuhungiro

18. Hope provision centre church

19. Hosian Bible church

20. Independent evangelical lutheran congregation Rwanda (IELC)

21. Hema ry’amahoro

22. International Pentecot Ministries

23. Intumwa n’abahanuzi

24. Intwarane

25. Isoko ibohora

26. Isoko imarinyota

27. Ivugurura n’ubugorozi | Remera

28. Joy of salvation church

29. Liberty Bible church

30. Life in Jesus Christ

31. Lutheran mission in Africa

32. Philadelphia church

33. Principle of holy spirit church

34. Promesse life convenant church

35. Redeemed Baptist church

36. Reformation Christian church

37. Salvation church

38. Ismaili Religious and Cultural organisation for Rwanda

39. Ubuzima bushya muri Kirisito

40. UDEPR impinduka

41. Umugeni wa kristo

42. Umurage w’abera Pentecote

43. Urwambariro/Abera mu Rwanda

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rifunga imiryango ishingiye ku myemerere 43 yakoreraga mu Rwanda