Gutera akabariro byabaye ingorabahizi kubera gucumbikirwa ari benshi mu nzu

311

Mu mudugudu wa Bunyove, akagari ka Bahungwe, umurenge wa Mudende, akarere ka Rubavu hari imiryango icumi (10) irira ayo kwarika kubera gucumbikirwa mu nzu imwe nyuma yo gusenyerwa ikaba ibangamiwe n’ubwo buzima bakagira bimwe bacikaho harimo nko gutera akabariro.

Aba baturage bahamya ko ubuzima bari babayeho mbere yo gusenyerwa bwari bwiza ugerenyije n’ubwo barimo kuri ubu kuko bwo byibuze babashaga kubaha ubuzima bwabo bwite.

Umwe muri aba baturage babarizwa mu kiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yagize ati ;”Turi mu nzu turi abadamu icumi n’abagabo bacu icumi n’abana, ugasanga kuganira iby’umuryango bwite ntibishobotse kubera kuba mu nzu imwe dutandukanye.

Undi muturage we yagize ati;”Baryama ari abantu nka 20 mu nzu imwe, buri wese yumva ibyo abandi baganira, mbese kugira ngo bakore icyumba batambikamo umwenda kugira ngo batarebana, hano buri wese yaryamaga mu kiraro cye, ntawumva iby’undi.

MULINDWA Prosper uyobora akarere ka Rubavu yavuze ko agiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikemuke ariko akavuga ko aba baturage nabo bajya bishyira mu bibazo nk’ibi.

Yagize ati;”Hari igihe umuntu bamucumbikira ari umwe abandi bakaza bamusanga, nagiye numva amakuru ko hari n’abandi bo mu tundi turere bahaza. Uko biri kose ntawakubaka inzu imwe ngo ayishyiremo imiryango icumi, ahubwo haba hari ikindi kintu cyabayeho nyuma y’uko umuha iyo nzu hakavuka ibindi bibazo abantu bagashaka kubikemurira muri iyo nzu cyangwa umuntu akagira abashyitsi bakanga gutaha.