spot_img

Mu bivugwa mu ikipe ya Manchester United ni uko ishobora gutandukana na myugariro wayo w’umufaransa Raphael Varane nyuma yaho uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko atagihabwa umwanya wo gukina n’umutoza w’iyi kipe Erik Ten Hag.

Kubura umwanya kwa Varane muri Manchester United ntibivugwaho rumwe cyane ko kuva uyu myugariro yagera muri Manchester United muri 2021 ubundi yari umukinnyi ubanzamo gusa mu minsi yashize nibwo umutoza Ten Hag yatangiye kumwima umwanya maze agakinisha Harry Maguire na Johny Evans. Amakuru amwe avuga ko uyu myugariro yaba yaragiranye amakimbirane n’umutoza we Erik Ten Hag nawe bivugwa ko atoroshye, n’ubwo andi makuru avuga ko impamvu uyu mukinnyi yabuze umwanya wo gukina ari uko atari ku rwego rwiza rw’imikinire.

Ukutishimira kubura umwanya kwa Raphael Varane kuraganisha ku kuba uyu myugariro yatandukana na Manchester United maze akajya gushakira ahandi.

Ku ikubitiro biravugwa ko Varane ashobora gusubira mu ikipe yavuye ya Real Madrid yanagiriyemo ibihe byiza ariko kandi andi makuru aravuga ko uyu myugariro ashobora gusubira mu ikipe y’ubwana y’iwabo mu Bufaransa ya Lens.

Mu gihe Varane yatandukana na Manchester United yaba abaye umukinnyi wa 3 ugiranye ibibazo na Erik Ten Hag bikamuviramo gutandukana n’ikipe mu gihe cy’imyaka 2 gusa amaze muri iyi kipe, yaba aje nyuma ya Cristiano Ronaldo watandukanye n’iyi kipe, Jadon Sancho ubu utari gukina nyamara ntamvune afite n’abandi bakinnyi bivugwa ko batabanye neza.

Ibi bikomeza no gutuma umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag, ashidikanywa koko niba ariwe mutoza mwiza wo kuragiza iyi kipe binajyanye n’umusaruro utari mwiza uri kuranga iyi kipe.

Check out other tags:

Most Popular Articles