GOMA: Abamotari baramukiye mu myigaragambyo bamagana icyemezo ubuyobozi buherutse guhata

271

Kubera ibibazo by’umutekano ubuyobozi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwafashe icyemezo kibuza moto kugenda mu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byatumye muri Goma haramukira imyigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yatangiye ahagana saa moya n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, byanatumye ibiciro by’ingendo byikuba hafi inshuro ebyiri.

Abari bafite ingendo barimo abanyeshuri n’abajyaga ku mirimo yabo itandukanye bamwe babuze uko bagenda biba ngombwa ko basubira mu ngo zabo.

Bamwe mu bagerageje kugenda bamaze igihe kirekire babuze imodoka, byatumye hari n’abahitamo kugenda n’amaguru.

Mu bice bimwe na bimwe abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda byazitiye ingendo z’ibinyabiziga muri iyo mihanda.