Ghana: Hatowe itegeko rihana abatiganyi kugeza ku gihano cyo gufungwa imyaka 3

667

Inteko ishingamategeko ya Ghana yatoye itegeko rishyiriraho ibihano bigeza ku ifungwa ry’imyaka itatu ku muntu wese w’umutinganyi ndetse n’igifungo kigera ku myaka itanu ku muntu wese uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi.

Mu gutora iri tegeko, abadepite ntibakozwaga ibyo gukora imirimo nsimburagifungo no gutanga ubujyanama.

Uyu mushinga w’itegeko ukaba warushyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana, iri tegeko rizatangira gukurikizwa gusa igihe Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo azarishyiraho umukono ndetse ngo azabikora ari uko benshi mu banye-Ghana bashatse ko bikorwa.

Uretse uyu mushinga w’iri tegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, n’ubundi muri Ghana iki ni icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ahanishwa gufungwa imyaka itatu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International waburiye ko uyu mushinga w’itegeko uteje inkeke zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure by’ibanze by’abatinganyi.