spot_img

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ikigo cya EAV Rushashi cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze umunyeshuri umwe ahasiga ubuzima, undi avunika umugongo, undi ahura n’ihungabana.

EAV Rushashi ni ikigo cy’amashuri giherereye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rushashi. Iki kigo cyafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, icyumba abanyeshuri b’abahungu bararamo (dortoire z’abahungu) nicyo kibasiwe n’iyi nkongi.

Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, umuyobozi w’akarere ka Gakenke MUKARUSANGA Vestine yavuze ko bakeka ko iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi (transfer) iri hafi y’ikigo.

Mu magambo ye Mayor MUKARUSANGA Vestine yagize ati;”Ni dortoire yararagamo abanyeshuri 20 yafashwe n’inkongi y’umuriro umwe ahita ahasiga ubuzima, undi nawe wagize ikibazo arimo kubabara umugongo ari mu bitaro bya Ruli niho twamwohereje turimo kugenda tumukurikirana aka kanya batubwiraga ko bagiye kumunyuza mu cyuma kugira ngo bamusuzume barebe ko ntaho yangiritse. Urumva ni inzu yubatswe ku buryo bwa etaje (inzu igerekeranye) uko basohokaga babyigana undi nawe yagize ikibazo kihahamuka.”

Mayor MUKARUSANGA Vestine yakomeje avuga ko abo aribo bagize ikibazo gikomeye cyane ariko n’abandi bafite agahinda. Yagize ati;”Urumva birababaje niba umubyeyi yarohereje umwana kwiga bakamushyira umurambo nawe uranyumva ni inkuru ibabaje gusa gukurikirana biracyakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze…Ntakintu na kimwe wabasha kuvuga gusa abatekinisiye barimo kubikurikirana ariko urebeye inyuma ni installation y’amashanyarazi yabiteye.”

Umunyeshuri witabye Imana akaba yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri y’isumbuye (Level 3), akaba yavukaga mu karere ka Kayonza.

Ubuyobozi bw’akarere, Minisiteri y’uburezi n’izindi nzego zitandukanye zikomeje kujya kuri iki kigo ngo zihumurize abanyeshuri.

Check out other tags:

Most Popular Articles