Gakenke: Abasengeraga mu misozi bakubiswe n’inkuba bamwe muri bo bitaba Rugira

382

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2024 abantu batandatu bari bagiye mu masengesho ahazwi nko ku Giti k’Ishaba bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana naho abandi babiri bararokoka.

Ahabereye ibi byago ni ahazwi nko ku Giti k’ishaba hasanzwe hari n’igicumbi cy’ubukerarugendo ariko ubundi ni mu mudugudu wa Matovu, akagari ka Ka Mirima, Umurenge wa Coko, mu karere ka Gakenke.

Inkuba yahitanye abantu bane muri batandatu ndetse bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruli ngo hakonerwa amasuzuma, abandi babiri barokotse gusa nabo bajyanwe mu bitaro ngo bitabweho.

Byamenyekanye bite ko bari bagiye mu masengesho?

Uretse ko aha hantu hasanzwe hasengerwa n’abo mu Itorero rya ADEPR, umubyeyi yanyuze aha avuye kuvuza umwana ku kigo nderabuzima cya Coko nibwo yabonye imirambo maze yihutira gutazabaza inzego z’ubuyobozi. Mu kuhagera, aba bantu basanganywe ibikapu ndetse na Bibiliya.

Aya makuru akaba yanemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP MWISENEZA Jean Bosco aho yagize ati;”Nibyo abaturage 6 bakubiswe n’inkuba, 4 bahita bapfa abandi 2 barakomereka. Abakomeretse boherejwe ku bitaro bya Ruli bari kwitabwaho n’abaganga.

Yakomeje yibutsa abaturage ko ari ngombwa gukurikiza amabwiriza atangwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu kwirinda impanuka nk’izi.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine nawe yemeje aya makuru ndetse yemeza ko ubuyobozi buzabafasha mu buryo bwo kubashyingura ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA mu rwego rwo kubafata mu mugongo.