Ahagana saa saba n’igice zo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa inkuba yakubise abana batatu b’abakobwa ubwo bari inyuma y’ishuri bakina ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Ibi byabaye ubwo abana bari bamaze gufata amafunguro bitegura gusubira mu ishuri nibwo imvura yaguye maze inkuba irakubita. Inkuba igikubita abana batatu bahise bagwa igihumure ndetse umwe ababuka mu bitugu.
Aba bana bahise bihutanwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo, bitaweho n’abaganga ku bw’amahirwe bose baguma ari bazima. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco MWISENEZA yatangaje ko aba bana bameze neza ndetse ko kuri ubu bamaze gusubira iwabo.
Mu magambo ye SP Mwiseneza yagize ati;“Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza”
Yakomeje asaba ibigo by’amashuri ko byajya bishaka imirindankuba mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izi aho yagize ati;”Abashinzwe ibigo by’amashuri icyo tubasaba ni uko bashaka imirindankuba, ikindi bamenye ko niba imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri.”
Yunzimo aragira ati;”Inkuba abana yakubise bari hanze bakina, rero icya mbere ni ugushaka imirindankuba, ikindi abarezi bagomba kumva ko bariya ari abana babo bagomba kubarinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo. Imvura niba iguye abana ni bajye mu mashuri, birinde gucomeka bya bintu bishobora kuba byateza impanuka, abarezi nibarinde abana impanuka nicyo bashinzwe.“