FPR yahize andi mashyaka mu matora y’ibanze y’abadepite

1222

Ishyaka rya FPR niryo ryahize andi mashyaka mu matora y’abadepite nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, nk’ibyibanze byavuye mu matora y’abadepite yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Amashyaka atandatu ariyo FPR-Inkotanyi, PL, PSD, DGPR-Green Party, PDI na PS Imberakuri niyo yimamamaje ku myanga y’abadepite n’umukandinda w’igenga umwe ariwe NSENGIYUMVA Janvier.

Amatora y’abadepite yabaye tariki 14 Nyakanga 2024 ubwo hatoraga abanyarwanda baba hanze y’Igihugu naho tariki 15 Nyakanga 2024 hatora abanyarwanda baba mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri ubwo NEC yatangazaga ibyavuye mu matora y’ibanze y’abadepite, imibare yagaragaje ko FPR-Inkotanyi yatowe ku kigero cya 62.67% gihwanye n’abanyarwanda 5,471,104 ari nayo iza ku isonga mu majwi menshi.

PL yatowe ku mwanya wa kabiri ku ijanisha rya 10.97% rihwanye n’abanyarwanda 957,602, PSD yagize amajwi 827,182 ahwanye na 9.48%, DGPR-Green Party yagize amajwi 462,290 ahwanye na 5.30%, PDI yagize amajwi 507,474 ahwanye na 5.81% naho PS Imberakuri yagize amajwi 459,526 ahwanye na 5.26%.

Umukandida wigenga NSENGIYUMVA Janvier yagize amajwi 44,881 ahwanye na 0.51%.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora y’abadepite 2024 mu buryo bwuzuye bizatangazwa nyuma yo kubarura amatora yabaye tariki 16 Nyakanga 2024 y’inzego zihariye.