Football: Umunsi wa 21 usize bamwe mu batoza birukanywe, Police FC ikomeza kugorwa, Rayon Sports irokokera ku kagozi

506

Ku munsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu bagabo usize ikipe ya Gorilla FC itandukanye n’umutoza, Rayon Sports igabanyije amanota y’ikinyuranyo naho Police FC ikomeza kubura insinzi muri shampiyona.

Imikino yatangiye ku wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yakira Amagaju FC. Ni umukino utaritabiriwe nk’uko bisanzwe ko ikipe ya Kiyovu Sports igira abafana, babaye bake cyane bitewe n’ibihe bibi iyi kipe irimo.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0 maze agabana amanota buriyose itwara inota 1.

Imikino yakomeje ku wa gatandatu tariki 17 Gashyantare; mu karere ka Nyagatare ikipe ya Sunrise yari yakiriye Mukura VS kuri stade y’akarere ka Nyagatare inazwi nka ‘Gologota‘. Uyu mukino waje kurangira Mukura VS ibyitwaye neza maze itsinda Sunrise ibitego 4-2.

Ibitego bya Sunrise yari yakiriye umukino byombi byatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 71 no ku munota wa 78. Ibitego bya Mukura VS byo byabonetse bitsinzwe na Samuel Pimpong watsinze ibitego bibiri ku munota wa 40 no ku munota wa 90 ubwo hari harenzeho umunota umwe, SABIMANA Emmauel yatsinze igitego ku munota wa 64 ndetse na Bruno Ronie Younie Etoundi watsinze igitego ku munota wa 90.

Kuri stade Ubworoherane mu karere ka Musanze ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Etincelles, ni umukino warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Etincelles FC niyo yabanje kubona igitego gitsinzwe na Niyonkuru Sadjati ku munota wa 10 w’umukino. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe ya Musanze FC yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe kuri penaliti ku munota wa 43 gitsinzwe na Solomon Adeyinka.

Undi mukino warutegerejwe cyane, kuri Kigali Pele Stadium Gasogi United yari yakiriye Gorilla FC, ni umukino warangiye Gasogi United ibyitwayemo neza maze itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Akbar Muderi ku munota wa 10 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, kuri iki cyumweru ikipe ya Gorilla FC yahise itangaza ko itandukanye n’uwari umutoza wayo GATERA Moussa, umwungiriza we MANIRAKIZA Gervais n’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi KALISA François kubera umusaruro ugayitse aba batoza bafite.

Mu mikino 5 yose kuva shampiyona yatangira, Gorilla FC yarayitsinzwe yose, ikaba iri ku mwanya wa 14 aho inganya amanota 21 n’ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15, ikarusha amanota 8 ikipe ya Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona.

Nyuma yo gutandukana na GATERA Moussa, biravugwa ko ikipe ya Gorilla FC ishobora guhita imusimbuza umutoza w’umubiligi Ivan Jacky Minnaert wanyuze mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports akayigeza no mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wabereye i Ngoma uhuza Etoile de l’Est na Rayon Sports. Uyu mukino Rayon Sports yawutsinze biyigoye cyane kuko ari igitego cyaje mu minota ya nyuma gitsinzwe na kapiteni MUHIRE Kevin ku munota 89 w’umukino.

Imikino yakomeje kuri iki cyumweru, i Ngoma ikipe ya Muhazi United yakira Police FC, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Bikomeza kugorana ku ikipe ya Police FC y’umutoza MASHAMI Vincent kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira, iyi kipe yakinnye imikino 5, itsindwa imikino 3, inganya imikino 2, ntamukino n’umwe iratsinda.

Kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Marines FC, uyu mukino warangiye ibitego bya Kevin EBENE ku munota wa mbere w’umukino na ISHIMWE Fiston ku munota wa 76 w’umukino bifashije ikipe ya AS Kigali kubona insinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe cya Marines FC cyatsinzwe na USABIMANA Olivier ku munota wa 29 kuri penaliti.

Umukino w’undi waberaga kuri stade y’akarere ka Bugesera aho ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye APR FC. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Bugesera FC niyo yari hejuru muri uyu mukino n’ubwo itabashije gutsinda.

Nyuma y’uyu mukino APR FC yahise inasezera rutahizamu wayo NSHUTI Innocent wamaze kugurwa n’ikipe ya One Knoxville FC yo mu kiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri uyu mukino kandi ikipe ya APR FC yari yagaruye rutahizamu wayo Victor Mbaoma umaze ukwezi hanze y’ikibuga kubera imvune.

Nyuma y’uyu munsi wa shampiyona, APR FC irayoboye n’amanota 46 n’ikirarane cy’umukino umwe izahuramo na Etoile de l’Est, Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, Musanze FC ni iya gatatu n’amanota 38, Mukura VS ku mwanya wa kane n’amanota 36, Police FC ni iya gatanu na 33, Kiyovu Sports ni iya 6 na 28, AS Kigali ni iya 7 n’amanota 28.

Amagaju FC aza ku mwanya wa 8 n’amanota 27, Gasogi United ni iya 9 n’amanota 26, Muhazi United ni iya 10 n’amanota 25, Sunrise FC ni iya 11 n’amanota 25, Marines FC ni iya 12 n’amanota 22, Bugesera FC ni iya 13 n’amanota 21 naho Gorilla FC ni iya 14 n’amanota 21.

Etincelles FC ni yo ibanziriza iya nyuma n’amanota 21 naho Etoile de l’Est ni iya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 13 bisa nkaho yamaze no kumanuka mu kiciro cya kabiri.