APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Rwanda Premier League 2024-2025 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino watangiye, ntibyatinze maze Niyo David wa Kiyovu Sports aterekamo igitego cya mbere ku munota wa 11.
Ntibyasabye iminota myinshi ngo umugande Denis Omedi yishyirire APR FC igitego yarimaze gutsindwa ku munota wa 25.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Denis Omedi yongeye kunyeganyeza inshundura za Kiyovu Sports ku munota wa 41, igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-1 ari nako umukino waje kurangira.
Uyu mukino wari uwa mbere kuri rutahizamu mushya wa APR FC Djibril Outtara ndetse ukaba n’uwa mbere kuri Niyo David watsinze igitego cya Kiyovu Sports.

Mbere y’umukino, umutoza wa Kiyovu Sports Romami Marcel yari yatangaje ko Kiyovu Sports igiye gukina imikino 15 isigaye yo kwishyura yose nk’umukino wa nyuma uhereye kuri uyu bari bafitanye na APR FC gusa ntibatangiye neza.
Nyuma y’uyu mukino, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 17, naho APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 34 aho irushwa amanota 2 na Rayon Sports ya mbere.
Mu yindi mikino ya shampiyona yabaye kuri uyu wa gatandatu, AS Kigali yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Haruna Niyonzima, Mukura VS&L yatsinze Muhazi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Sunzu Bonheur naho Rutsiro FC inganya na Police FC 0-0.
Imikino irakomeza kuri iki cyumweru, Marines FC yakira Gasogi United kuri Stade Umuganda saa 15:30, Amagaju FC yakira Etincelles FC kuri Stade Huye saa 15:00, naho saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports yakire Musanze FC.