Football: Amavubi y’abagore yatsindiwe na Misiri i Kigali

25

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mupira w’amaguru w’abagore yatsinzwe n’iya Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2026.

Amavubi y’umutoza Cassa Mbungo André yakiriye umukino ubanza kuri Kigali Pelé Stadium, umukino watangiye saa cyenda z’umugoroba.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko mu gice cya kabiri Misiri yaje kubona igitego gitsinzwe na Habiba Esam Mohamed Hafiz ku munota wa 61 w’umukino.

Ni umupira uyu mukinnyikazi yakiriye uvuye mu kibuga hagati ku burangare bw’ubwugarizi bw’Amavubi maze acenga umuzamu Ndakimana Angeline wari wasohotse atsinda igitego atyo ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Tariki 25 Gashyantare 2025 nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri Mujyi wa Ismaïlia.

Kugira ngo Amavubi akomeze birayasaba kuzatsinda umukino wo kwishyura harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kuzamura, ni mu gihe ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Misiri izahita icakirana na Ghana.

Minisitiri wa Siporo, Madamu Mukazayire Nelly ni umwe mu bari baje gushyigikira Amavubi y’abagore kuri Kigali Pelé Stadium
Abafana bari baje gushyigikira Amavubi
Abakinnyi babanjemo b’Amavubi