FERWAFA yemeje ingengo y’imari y’arenga miliyari 15 muri 2025 

69

Mu Nteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025 muri Marriott Hotel hemejwe ingengo y’imari y’uyu mwaka ya 15,297,147, 920 FRW.

Iyi nteko rusange yariyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yatangiye saa 10:00.

Habanje ijambo ry’ikaze hanyuma habarwa umubare w’abanyamuryango bitabiriye kugira ngo hemezwe niba koko inteko iterana.

Mu banyamuryango 57 ba FERWAFA bahamagawe, barindwi nibo bonyine batabonetse bityo hemezwa ko inteko rusange iterana nk’uko itegeko ribiteganya.

Ingingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kwemeza ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025, kwemeza abantu bajya muri Komisiyo y’ubujurire y’amatora no gutora abandi bajya muri iyi Komisiyo mu bantu umunani biyamamazaga.

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku ngingo y’ingengo y’imari ya FERWAFA y’uyu mwaka wa 2025.

Muri rusange, FERWAFA iteganya kuzinjiza amafaranga asaga 15,297,147, 920 FRW harimo 6,441,014,519 FRW azava muri Minisiteri ya Siporo, 6,852,647,520 FRW azava muri FIFA, 676,800,000 FRW azava muri CAF, 315,000,000 FRW azava mu mafaranga y’abafana yo kwinjira kuri sitade mu mikino y’amarushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA (Gate Collections), 85,000,000 FRW azava muri Paris Saint Germain ndetse, 401,185,881 FRW azava mu bindi bikorwa bya FERWAFA bibyara inyungu, 175,500,000 FRW azava mu macumbi (Hotel) ya FERWAFA ndetse na 350,000,000 FRW ateganywa kuzaboneka mu bundi buryo butavuzwe haruguru.

Ni gute ingengo y’imari izakoreshwa.

Muri rusange ingengo y’imari isanzwe ingana na 36% y’ingengo y’imari rusange, aya ni angana na 5,517,587,730 FRW azashyirwa mu bikorwa bya burimunsi bya FERWAFA (Operations Budget). Dore uko aya mafaranga azakoreshwa:

  • FERWAFA yerekanye ko angana na 46% ubwo ni 2,535, 901,779 FRW azakoreshwa mu butegetsi no gufasha izindi nzego (Administration and support services). Aha hakaba harimo amafaranga azagenda ku mishahara y’abakozi, ibikoreshwa muri biro na ICT, amazi n’amashanyarazi, itumanaho, ingendo zo mu gihugu no hanze, imodoka yo koroshya ingendo ku bakozi, abashyitsi n’abayobozi, ubwishingizi bw’abakozi, serivisi zinyuranye zirimo isuku, umutekano, internet, n’amafaranga akatwa na banki (Charges of bank), gutegura inama z’Inteko Rusange, Excom n’amakomisiyo n’ibigenerwa abagize izo nzego, gusana ibyangiritse no gufasha abagize ibyago.
  • 25% y’ingengo y’imari azashorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru (Football Development), aya ni asaga 1,395,298,121 FRW azashyirwa mu mahugurwa y’abatoza muri kategori D, C na B, amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 13, 15, 17 na 20 n’abakobwa, imishahara y’abakozi n’imibereho y’abana bo mu irerero rya Bayern Munich, n’amafaranga yo gukurikirana imikorere y’amarerero y’umupira w’amaguru.
  • 8% angana na 459,350,000 FRW azashorwa mu marushanwa y’abagabo ategurwa na FERWAFA arimo Super Cup, Igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari. Muri iyi ngingo kandi hakubiyemo amafaranga y’ibikorwa byo gutanga uburenganzira ku makipe (Club licensing) n’ibyangombwa by’abakinnyi, gukurikirana imikino, gusura ibibuga n’inkunga y’amakipe no kubungabunga umutekano ku bibuga.
  • 3% angana na 181,000,000 FRW azashorwa mu marushanwa y’abagore harimo inkunga izahabwa amakipe y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri, no gutegura amarushanwa yo ku minsi mpuzamahanga y’abagore.
  • 5% angana na 273,000,000 azashyirwa mu kumenyekanisha ibikorwa (Marketing) harimo guhemba amakipe mu byiciro bitandukanye, gutegura ibikorwa (events), ibikombe n’imidari bitandukanye, gutegura ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwita ku bikorwa by’itangazamakuru no kugura ibiresho bigezweho.
  • 12% angana na 655,037,830 FRW azashorwa mu misifurire harimo amafaranga y’ingendo n’agahimbazamusyi k’abasifuzi n’abakomiseri b’imikino, amahugurwa y’abasifuzi n’abakomiseri ndetse n’ibikoresho by’abasifuzi.

Uko andi mafaranga asigaye azakoreshwa:

33% angana na 4,984,000,000 azashora ku myiteguro y’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

31% angana na 4,795,560,190 azashyirwa mu bikorwa bitandukanye bindi bireba FERWAFA birimo kubaka ibibuga, gusana ibiro bikuru bya FERWAFA, gutangiza radiyo na televiziyo bya FERWAFA no kongera ibikoresho mu macumbi (Hotel) ya FERWAFA.

Muri rusange, ingengo y’imari ya FERWAFA y’uyu mwaka yiyongereyeho 56% ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2024 bitewe n’imikino mpuzamahanga izitabirwa mu byiciro byose ndetse n’ibikorwa byo kubaka ibibuga bishya, gusoza imirimo yo kubaka amacumbi ya FERWAFA (FERWAFA Accommodation Facility) no gusana inyubako y’ibiro bya FERWAFA.

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye ni bamwe mu bitabiriye inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa ni umwe mu bitabiriye iyi Nteko Rusange nka Perezida wa Gorilla FC
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse