FERWAFA yanyomoje ibyo guhindura amatariki ya shampiyona 2024/25

216

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanyomoje amakuru yavugwaga ko hashobora guhindurwa amatariki y’igihe shampiyona ya 2024/25 izatangirira.

Tariki 25 Gicurasi 2024 nibwo hateranye inama nyunguranabitekerezo ya Rwanda Premier League ku kicaro cyayo giherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe 16 yakinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino.

Icyo gihe, amatariki y’igihe shampiyona ya 2024/25 izatangirira yemejwe ko ari tariki 18 Kanama 2024 gusa mu minsi mike ishize nibwo hazamutse amakuru yavugaga ko shampiyona yaba yegejwe inyuma ikazatangira muri Nzeri.

Kuri uyu wa gatatu, FERWAFA yahakanye aya makuru, ivuga ko ntampinduka zabayeho ku matariki y’igihe shampiyona izatangirira.