Fatakumavuta, DC Clement na Dj Briane bose kuri Radio imwe

1045
Fatakumavuta na DC Clement

Radiyo nshyashya ya Isibo yamaze gusinyisha abanyamakuru barimo Fatakumavuta, DC Clement na Dj Briane kuzajya bayikoraho ibiganiro by’imyidagaduro.

Nyuma y’iminsi mike Radiyo Isibo yinjiye mu muryango w’amaradiyo yo mu Rwanda yatangiye gusinyisha bamwe mu banyamakuru bazajya bayivugiraho.

Iyi Radiyo ikaba yarasinyishije abarimo umwe DC Clement uzwi mu nkuru z’icyukumbuye z’imyidagaduro ndetse na Fatakumavuta uzwi nk’impuguke akaba n’umusesenguzi mu makuru y’imyidagaduro.

Aba ariko bakaza biyongera ku muvangamiziki (Deejay) Briane nawe uzajya utambutsa ikiganiro kuri Radiyo Isibo.

Iyi Radiyo ikaba ije isanga Televiziyo Isibo n’ubundi isanzwe ikora. Umuyobozi w’iyi Radiyo na Televiziyo Isibo KABANDA Jean de Dieu bakunze kwita Jado akaba avuga ko by’umwihariko iyi Radiyo izaba yibanda ku myidagaduro.

Fatakumavuta yamaze gusinya kuri Radiyo Isibo
DC Clement yamaze gusinya kuri Radiyo Isibo