Etoile de l’Est na Sunrise zisanze mu murongo utukura

344

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 hakinwaga imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’u Primus National League yasize ikipe ya Étoile de d’Est na Sunrise zimanutse mu kiciro cya kabiri.

Kuri uyu munsi ikipe ya Sunrise yari yakiriye ikipe ya Marines FC kuri stade y’akarere ka Nyagatare. Uyu mukino byari bigoye ko ibyagombaga kuvamo bigira icyo bimara ku ikipe ya Sunrise FC yari mu bibazo byo kumanuka.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Sunrise FC itsinze ibitego 3-1 gusa ntibyari bihagije ngo igume mu kiciro cya mbere kuko yagiye gukina uyu mukino ifite umwenda w’ibitego 17 n’amanota 29.

Umukino warukomeye wagombaga guhuza ikipe ya Étoile de l’Est na Bugesera FC kuri stade y’akarere ka Ngoma.

Abafana bitabiriye uyu mukino ku bwinshi cyane ko ikipe yagombaga gutsinda uyu mukino ariyo yari kuguma mu kiciro cya mbere.

Bugesera FC y’umutoza HARINGINGO Francis Christian yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko igomba kuwutsinda kugira ngo igume mu kiciro cya mbere, ibindi byari kuva muri uyu mukino ntabwo byari kuyishyigikira.

Imama Amapakabo utoza Étoile de l’Est yatangiye umukino ubona ko ashaka kugarira cyane kuko byashoboraga kumuhesha kuguma mu kiciro cya mbere n’ubwo ibyo bitari bihagije kuko iyo izi kipe zinganya, Sunrise yatsinze zashoboraga kumanukana zombi.

Isosi yaje kugwamo inshishi aho ku munota wa 36 BYIRINGIRO David wa Bugesera FC yatsindaga umupira w’umuterekano (coup-franc) ku ishoti rikomeye yateye maze umuzamu HABINEZA Fils François ntiyamenya aho umupira unyuze.

Étoile de l’Est ntiyahawe umwanya wo kwitekerezaho kuko ku munota wa 38 DUKUNDANE Pacifique yahise atsinda igitego cya kabiri cya Bugesera FC ku ishoti yatereye kure maze umuzamu HABINEZA Fils François yongera kubona umupira unyeganyeza izamu.

Amapakabo yabonye ko bigoranye, amazi atakiri yayandi maze ahita yinjiza mu kibuga SUNDAY Inemesit Akang usanzwe abanzamo ngo amufashe kwataka gusa biranga biba iby’ubusa kuko igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Bugesera FC yahise ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na SSENTONGO RUHINDA Farouk ku munota wa 48.

Aha noneho ikipe ya Étoile de l’Est yari igeze ku gasongero mu makipe agomba kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Umukino warinze urangira Bugesera FC ifite ibitego 3-0 biyihesha kuguma mu kiciro cya mbere naho ikipe ya Étoile de l’Est ihita isubira mu kiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe izamutse mu kiciro cya mbere.

Mu makipe 4 intara y’Iburasirazuba yarifite mu kiciro cya mbere uyu mwaka, abiri muri yo amanutse mu kiciro cya kabiri naho andi abiri ariyo Bugesera FC na Muhazi United ziguma mu kiciro cya mbere.

HARINGINGO Francis Christian utoza Bugesera FC