Espoir BBC irasabwa kunyuza ingamiya mu rushinge ngo izakine Playoffs

923

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2024 hategerejwe imikino ibiri ya shampiyona ya basketball mu bagabo irahuza APR BBC na Patriots BBC ndetse na REG BBC na Espoir BBC muri BK Arena.

Imibare iravuga iki kuri iyi mikino?

APR BBC kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 mu mikino 17, bivuze ko isigaje umukino umwe ariwo ikina na Patriots BBC.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 30 mu mikino 15 bivuze ko ntamukino n’umwe iratakaza, nyuma yo gukina na APR BBC iraba isigaje imikino ibiri harimo n’uwo izahura na REG BBC.

APR BBC niramuka itsinze uyu mukino iragira amanota 35, iraba irusha Patriots BBC amanota ane mu gihe Patriots BBC iraba igifite imikino ibiri yo gukina.

Umukino ubanza wahuje aya makipe warangiye Patriots BBC itsinze amanota 73 kuri 59 ya APR BBC, harimo ikinyuranyo cy’amanota 14.

Ibi bivuze ko kugira ngo APR BBC yizere kugumana umwanya wa mbere bidasubirwaho muri shampiyona y’uyu mwaka isabwa gutsinda Patriots BBC iyirusha amanota ari hejuru ya 14 kuko iyo amakipe anganyije amanota hahita harebwa ikinyuranyo cy’amanota mu mikino yayahuje.

Ubwo ariko Patriots BBC mu gihe yatsindwa uyu mukino byayisaba gutsinda imikino yose yaba isigaje kugira ngo ice kuri APR BBC.

Mu gihe Patriots BBC yakwitsindira APR BBC yahita isabwa kuzatsinda undi mukino umwe mu mikino ibiri yaba isigaje igahita yegukana umwanya wa mbere.

Undi mukino utegerejwe kuri uyu wa gatanu urahuza REG BBC na Espoir BBC, uyu mukino ufite icyo uvuze cyane kuri Espoir BBC.

REG BBC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 mu mikino 16, ni amanota inganya na Kepler BBC iri ku mwanya wa kane gusa Kepler BBC yarangije imikino yayo mu gihe REG BBC isigaje imikino ibiri harimo n’uwo ikina na Espoir BBC.

Espoir BBC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu mikino 17 bivuze ko isigaje umukino umwe ariwo ikina na REG BBC.

REG BBC gutsinda cyangwa gutsinda uyu mukino bisa nkaho ntacyo byayihinduraho ku rutonde rwa shampiyona.

Espoir BBC yo irahumeka akuka ka nyuma ngo irebe ko yafata umwanya wa kane ikazakina Playoffs.

Espoir BBC irasabwa gutsinda REG BBC ngo ibashe kuza mu makipe ane ya mbere azakina imikino ya Playoffs kuko byayifasha guca kuri Kepler BBC.

Umukino ubanza wa shampiyona warangiye Espoir BBC itsinze REG BBC amanota 88-71 ya REG BBC gusa ubwo aya makipe yombi aheruka guhura muri Rwanda Cup, REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 98-72.

Iyi mikino yombi irabera muri BK Arena kuva saa 18:00 z’umugoroba Espoir BBC irakina na REG BBC naho saa 20:30 APR BBC ikine na Patriots BBC.

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino ubanza wa shampiyona
Espoir BBC yatsinzwe na REG BBC mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri Rwanda Cup 2024